Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir arikanga guhirikwa ku butegetsi
Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir arikanga guhirikwa ku butegetsi

Imvaho Nshya

November 15, 2023

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir, yirukanye umuyobozi wa Polisi, Majak Akec Malok, nyuma y’iminsi ibiri Guverinoma ye ihakanye gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Yirukanye uyu muyobozi wa Polisi kuri uyu wa Kabiri, ariko ntabwo iteka rya Perezida ryasobanuye impamvu zatumye uyu muyobozi yirukanwa.

Ku Cyumweru, Perezida Kiir yagarutse mu gihugu avuye mu nama muri Arabia Saoudite yabereye i Riyadh, agaruka yumva ibihuha  by’umugambi wo kumuhirika  ku butegetsi.

Nubwo bivugwa ariko Ingabo za Sudani y’Epfo (SSDF), zamaganye ku mugaragaro ibyo bihuha.

Ariko amakuru avuga ko Kiir ashobora gukomeza kwirukana bamwe mu bagize Guverinoma ye, yibasira bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe umutekano.

Kiir yayoboye Sudani y’Epfo kuva mu 2005, ubwo   yasimburaga John Garang wari wapfuye azize impanuka.

KAMALIZA AGNES

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA