Sudani y’Epfo: Umuyobozi w’ingabo ziri muri UNMISS yasuye Ingabo z’u Rwanda
umutekano

Sudani y’Epfo: Umuyobozi w’ingabo ziri muri UNMISS yasuye Ingabo z’u Rwanda

KAMALIZA AGNES

January 14, 2025

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, yasuye Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1), zifite icyicaro mu Mujyi wa Torit.

Ejo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, ni bwo  Lt Gen Mohan, yabasuye aganira  n’abagore bo mu bihugu nka Australia, u Buhinde, Gambia, Ghana, u Rwanda, Sierra Leone na Thailand bari mu butumwa bw’amahoro, ku ruhare rwabo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Lt Gen Mohan akihagera yakiriwe na Brig Gen Dinesh Singh, n’umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-1, Lt Col Emmanuel Ntwali.

Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zagira mu gukemura ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gukemura ibibazo bishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye  mu baturage ba Sudani y’Epfo.

Lt Gen Mohan yabasabye kwiyemeza kurwanya ihohotera ndetse bakabigira inshingano zabo za buri munsi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA