Sven-Goran Eriksson watoje u Bwongereza yitabye imana
Siporo

Sven-Goran Eriksson watoje u Bwongereza yitabye imana

SHEMA IVAN

August 26, 2024

Sven-Goran Eriksson watoje Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza hamwe n’amakipe akomeye arimo Manchester City, Leicester City, Roma na Lazio, yitabye Imana ku myaka 76 azize Kanseri.

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’Umuryango kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Ati: “Nyuma y’uburwayi bumaze igihe, Sven-Goran Eriksson yitabye imana mu gitondo mu rugo akikijwe n’umuryango.”

Uyu mugabo w’Umunya-Suwede yabaye umutoza wa mbere w’Umunyamahanga utoje u Bwongereza kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2006.

Eriksson yatoje amakipe akomeye arimo Benfica, AS Roma, Fiorentina, Sampdoria, Lazio, Manchester City na Leicester City, yanatoje kandi amakipe y’ibihugu arimo Côte d’Ivoire, Mexico, China na Philippines.

Kubera ibibazo by’ubuzima bwe, yeguye ku mirimo ye nk’umuyobozi wa siporo mu ikipe ya Club Karlstad yo muri Suwede muri Gashyantare 2023.

Eriksson yegukanye ibikombe 18 atoza amakipe, harimo igikombe cya Serie A 1999-2000 hamwe na Lazio, yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona hamwe na Benfica.

Mbere yaho yayoboye IFK Goteborg yo muri suwede kwegukana UEFA Cup mu 1982, iba ikipe ya mbere muri icyo gihugu yegukanye igikombe ku mugabane w’i Burayi.

TANGA IGITECYEREZO

  • Phil Forden
    August 26, 2024 at 5:53 pm Musubize

    Nihanganisije Umuryango Wa Bwana Sven Goran Eriksson Ahobarihose Bakomeze Kwihangana Imana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA