Sweetlife igiye gutarama mu birori byo Kwita izina 2025
Imyidagaduro

Sweetlife igiye gutarama mu birori byo Kwita izina 2025

MUTETERAZINA SHIFAH

September 3, 2025

Ibyishimo ni byose kuri Niyitanga Olivier na Shyirambere Yusufu, bagize itsinda ry’umuziki ryitwa Sweetlife rikorera mu Karere ka Musanze, rigiye gutarama ku nshuro ya mbere mu birori byo kwita Izina abana b’ingagi.

Aba basore bavuga ko itsinda ryabo rigiye kuzuza imyaka ine rikora kuko ryatangiye mu mu 2021, bakaba biteguye gutanga ibyishimo ku Banyarwanda bakundaga amatsinda n’abandi bose bazitabira ibyo birori ngarukamwaka.

Mu kiganiro Niyitanga Olivier uri mu bagize iryo tsinda yagiranye na Imvaho Nshya, yayitangarije ko kuba bazataramira abazitabira umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi ari umugisha ukomeye kandi bibereka ko igihugu gitanga amahirwe kuri buri wese.

Yagize ati: “Ni Imana yatanze umugisha, twarabyishimiye cyane kubera ko hari abahanzi benshi bafite impano kandi kwisanga ku bazatarama mu gitaramo kinini nka kiriya n’iby’ingenzi cyane, bitwereka ko igihugu cyacu kidufitiye icyizere.

[…] Kera wasangaga umuhanzi ushobora kubona amahirwe yo kuririmba mu birori nk’ibyo, ari umuhanzi umaze imyaka myinshi yarabikoreye cyane, ariko ubu ngubu mu Gihugu cyacu twese duhabwa amahirwe angana upfa kuba wakoze ibintu byiza mu kinyabupfura ugakora ibyo usabwa ntawe ugukumira.”

Niyitanga avuga ko barimo kugerageza kureba uburyo bazashimisha abazitabira ibyo birori binyuze mu kugaragaza Umuco Nyarwanda.

Ati: “Turiteguye cyane kandi turi gushyiramo imbaraga nyinshi kubera ko amahirwe uba uhawe n’ay’imbonekarimwe, turimo kugerageza uburyo tuzagaragaraza umuco nyarwanda n’uwa Afurika muri rusange.”

Yongeraho ati: “Ni akazi katoroshye kubera ko kuri ruriya rubyiniro ntabwo uba uririmba gusa ahubwo uba ufite n’inshingano yo guhagaragararira Igihugu cyawe neza, biba bisaba kubyitwaramo neza ku buryo uwahaje azahora ahakumbura.”

Ni ku nshuro ya 20 umuhango wo Kwita Izina ugiye kuba, itsinda Sweetlife rikaba rizasusurutsa abazitabira ibyo birori nyuma y’uko umwaka ushize bari bagize amahirwe yo gutarama mu bitaramo bya ‘Iwacu muzika Fewstival’ bisanzwe bizenguruka Uturere dutandukanye tw’Igihugu.

Ni itsinda risanzwe izwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Zimya, Lolo, Kanda na Tora Kagame yakoreshejwe bamamaza Perezida Paul Kagame ubwo yiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu 2024.

Biteganyijwe ko umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20, uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, ukazitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ku Isi.

Abagize itsinda rya Sweet Life bavuga ko ar’umugisha gutarama mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA