Syria: Igisasu cyahitanye abantu barindwi gikomeretsa 30

Syria: Igisasu cyahitanye abantu barindwi gikomeretsa 30

KAMALIZA AGNES

March 31, 2024

Abantu barindwi ni bo bapfuye abandi 30 barakomereka nyuma y’igitero cy’imodoka yari itezemo igisasu cyaturikiye mu isoko ryo mu Mujyi wa Azaz utuwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Syria mu Ntara ya Aleppo.

Abaturage batangarije Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters)  ko igisasu cyaturitse  ku wa Gatandatu nimugoroba ubwo abaturage barimo guhaha ibyo bafungura ni mugoroba, nyuma yo kwiyiriza ubusa mu gisibo cy’Abayisilamu cya Ramadhan.

Mu itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa x, Ingabo  z’igihugu cya Syria “The White  Helmets”,  zavuze ko byibuze 30 bakomeretse ubwo igisasu cyaturikiraga mu isoko ndetse ko abana babiri bahaburiye ubuzima.

Syria, iri mu ntambara y’abenegihugu kuva mu 2011, iracyari igihugu cyacitsemo ibice nubwo Perezida Bashar al-Assad yongeye kwigarurira bibiri bya gatatu by’igihugu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA