Tadej Pogacar yisubije Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali yihimuye kuri Remco
Amakuru

Tadej Pogacar yisubije Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali yihimuye kuri Remco

SHEMA IVAN

September 28, 2025

Umunya-Slovenia Tadej Pogacar, yisubije umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abagabo ryo mu muhanda, aho yakoresheje amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20 ku ntera y’ibilometero 267,5.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe Umunsi wa Munani ari na wo wasozaga Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberega i Kigali ku nshuro ya 98, ahakinwe amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) mu bagabo.

Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Convection Center bafata umuhada Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

Iyi ntera y’ibilometero 14,8 bayizengurutse inshuro icyenda.

Nyuma yo gusoza izo nshuro bafashe umuhanda wa: Kimihurura- Peyage- Rond-point Mu Mujyi- Ku Muhima- Nyabugogo- Kuri Ruliba- Karama ka Norvege- Nyamirambo Tapis Rouge- Kimisagara- Kwa Mutwe- Mu Biryogo- Gitega- Rond point mu Mujyi- Peyage- Mediheal- Ku Kabindi- KCC.

Iyo ntera bayinyuzemo inshuro imwe.

Nyuma yaho, bongeye gufata umuhanda wa: KCC – Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

Aha na ho bongeye kuhazenguruka inshuro esheshatu, ndetse ibilometero 267,5 biba birarangiye.

Habura ibilometero 104 Tadej Pogacar, yongereye umuvuduko, ajya imbere anyuze kuri Julien Bernard.

Tadej Pogacar yakomeje kwitwara imbere wenyine, ndetse asiga abakinnyi batatu bamurikiye barimo Remco umunota n’amasegonda 17.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yageze kuri Kigali Convection Center ari uwa mbere maze yisubiza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho yakoresheje amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20.

Umubiligi Remco Evenepoel wari wamukojeje isoni muri “Time Trial” yakinwe ku munsi wa mbere i Kigali, yagize ikibazo cy’igare mu bilometero 75 bya nyuma, intera iriyongera, ndetse yongera kumukurikira mu bilometero 20 bya nyuma, ariko birangira atamushyikiriye, ahubwo hagumamo intera y’umunota n’amasegonda 28.

Umudali w’umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Irlande, Ben Healy, wasizwe iminota ibiri n’amasegonda 16.

Abanyarwanda batandatu bitabiriye isiganwa ari bo Byukusenge Patrick, Masengesho Vainqueur, Nkundabera Eric, Muhoza Eric, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Nsengiyumva Shemu nta n’umwe wasoje.

Mu bakinnyi 165 batangiye, hasoje 31 gusa ndetse nta Munyarwanda wasoje iri siganwa muri batandatu barikinnye.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 izabera mu mujyi wa Montréal muri Canada guhera tariki ya 20 kugeza ku ya 27 Nzeri.

Tadej Pogačar yongeye kwegukana Umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya
Abakinnnyi batatu bahize abandi mu bagabo
Umubiligi Remco Evenepoel agaragaza kutishimira kugira ikibazo cy’igare ubwo yari ku Kabindi
Kwa Mutwe hano ntago batazwe kuza kubera iri siganwa ryaberaga bwa mbere muri Afurika
Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu azamuka ahazwi nko kwa Mutwe
Abanyarwanda batandatu bitabiriye iri siganwa nta n’umwe wasoje
Abanyarwanda bari benshi Nyabugogo baje gukurikira isiganwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA