Impanuka yaturutse ku muriro w’amashanyarazi yabereye mu ruganda rwa Mtibwa rukora isukari mu Burasirazuba bwa Tanzania mu Karere ka Morogoro yahitanye abantu 11 abandi 2 barakomereka.
Impanuka yabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi yemejwe n’Ishami rishinzwe kuzimya umuriro muri iki gihugu ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi bushimangira ko yabaye iturutse ku muriro w’amashanyarazi.
Bemeje ko Umunyakenya umwe, Umuhinde n’Umunyaburezile umwe bapfiriye muri iyi mpanuka.
Ikinyamakuru the East African cyatangaje ko imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka iri mu buruhukiro bw’Ibitaro by’uru ruganda, ndetse hakaba hatangiye iperereeza ku cyayiteye.
Migeri
May 24, 2024 at 11:20 amImana ibahe iruhuko ridashira .