Tanzania igiye kugurisha RDC toni 500,000 z’impungure 
Mu Mahanga

Tanzania igiye kugurisha RDC toni 500,000 z’impungure 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 22, 2024

Leta ya Tanzania irateganya kugurisha toni 500,000 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kandi ari igihugu gifite ubutaka bunini cyane kandi bwera. 

Amasezerano y’ubwo bugure hagati y’ibihugu byombi yasinywe ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi, hagati y’Ikigo cy’Igihugu cya Tanzania gishinzwe ububiko bw’Ibiribwa (NFRA) ndetse n’Ikigo Quincy Company gikorera mu Ntara ya Katanga muri RDC. 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Tanzania Gerald Mweri, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’izo mpungure kizaba kigizwe na toni 200,000 na ho icya kabiri kibe kigizwe na toni 300,000.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NFRA Andrew Komba, yavuze ko bafite ububiko buhagije ku buryo kugurisha umusaruro muri RDC bidashobora guhungabanya uruhererekane rw’ibiribwa rwabo. 

Yongeyeho ko NFRA izatangira kugurisha ibiribwa abahinzi guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2024. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA