Tanzania: Imodoka zagonganye biteza  inkongi yahitanye abarenga 30

Tanzania: Imodoka zagonganye biteza  inkongi yahitanye abarenga 30

KAMALIZA AGNES

June 30, 2025

Nibura abantu 38 ni bo bamaze kubarurwa ko baguye  mu mpanuka y’imodoka zagonganye  bigakurikirwa n’inkongi y’umuriro yazitwitse zombi zigakongoka mu mpanuka yabereye i Sabasaba mu Ntara ya Kilimanjaro muri Tanzania.

Iyo mpanuka yagonganishije imodoka ntoya n’inini mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2025, nyuma y’uko imwe muri zo ibuze feri ikagonga indi zigahita zishya abagera kuri 28 bakahakomerekera.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Tanzania kuri uyu wa 29 Kamena yavuze ko abantu 38 bahasize ubuzima ariko bitewe no gukongoka gukabije kw’imibiri 36 muri yo itaramenyekana.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yihanganishije imiryango yabuze ababo, anifuriza gukira vuba abakomeretse.

Yasabye abatwara ibinyabiziga  kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kuko impanuka zikomeje kwibasira benshi muri icyo gihugu.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2018, yagaragaje ko hagati y’abantu 13,000- 19,000 bishwe n’impanuka zo mu muhanda mu 2016 muri icyo gihugu mu gihe Aljazeera yatangaje ko  imibare ya Guverinoma igaragaza abantu  3,256 gusa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA