Tanzania: Inkangu yahitanye abantu 65
Mu Mahanga

Tanzania: Inkangu yahitanye abantu 65

KAMALIZA AGNES

December 6, 2023

Imvura nyinshi yateje inkangu muri Tanzania, imaze gutuma umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera ubu ukaba ugeze kuri 65.

Ibiro Nytaramakuru by’Abongereza Reuters byanditse ko iyi mvura yaguye mu mpera z’Icyumweru yatumye hangirika byinshi muri Tanzania harimo inzu z’ abaturage, imihanda ndetse n’ibiraro mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Minisitiri w’iItebe, Kassim Majaliwa, yatangaje ko nibura abantu 65 ari bo  bahitanywe n’iyi  nkangu n’umwuzure byatewe n’imvura nyinshi mu Majyaruguru ya Tanzania.

Imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yahanuye inyubako iri mu mujyi wa Katesh yangiza n’ibindi byinshi.

Umuvugizi wa Guverinoma, Mobhare Matinyi, yatangaje ko abantu bagera ku 5,600 bavanywe mu byabo n’iyi n’inkangu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA