Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.Aya matora yakurikiwe n’imvururu n’imyigaragambyo.
Komisiyo yahamije ko Suluhu ari we watsinze amatora mu Turere twose tw’Igihugu, akaba yahigitse Chaumu wagize 0,65%.
Kuri uyu wa Gatandatu, Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kurahira kwa Perezida Suluhu, biteganyijwe mu gihe cya vuba.
Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite muri Tanzania yateje imvururu n’imyigaragambyo ikaze, ubwo abaturage biraraga mu mihanda bagatwika bimwe mu bikorwa remezo bya Leta.
Bigaragambyaga barwanya icyemezo cyo gukumira cyangwa kubuza kwiyamamaza, abakandida bakomeye basanzwe batavuga rumwe na Hassan ndetse bita ko ayoboresha igitugu mu gihugu hose.
Nubwo umutekano wari wakajijwe cyane, umunsi w’amatora wahindutse akaduruvayo, aho bamwe mu bigaragambyaga basenyaga ibyapa byamamaza Hassan ndetse bagatwika inyubako za Leta, naho polisi ikarasa amasasu n’ibyuka bihumanya ikirere, nk’uko abatangabuhamya babivuze mu nkuru zakwijwe n’itangazamakuru.
Ishyaka rikomeye muri Tanzania ritavuga rumwe na Leta, Chadema, ryari ryakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwitabira amatora, ryabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ku wa Gatanu ko abantu bagera kuri 700 bishwe, hashingiwe ku mibare yakusanyijwe n’urwego rwabyo rukurikirana ibitaro n’amavuriro.
Icyakora, ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu byatangaje ko amakuru yizewe yerekana ko nibura abantu 10 bishwe mu mijyi itatu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo, yabwiye ikinyamakuru Al Jazeera ku wa Gatanu ko inzego za Leta zafashe ingamba zikwiye kandi ko amatora yanyuza mu mucyo.
Yagize ati: “Nta mbaraga z’umurengera zakoreshejwe, ashimangira ko Guverinoma “idafite imibare yanyayo” y’abigaragambyamo bapfuye.
Yongeraho ati: “Ibyo bavuga ngo abantu 700 barishwe, nta hantu nabibonye.”
Mu gihe ibyo byose byabaga, Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko “ahangayikishijwe bikomeye” n’ibibera muri Tanzania, harimo n’amakuru y’abantu bapfuye cyangwa bakomerekeye mu myigaragambyo.
Samia Suluhu Hassan, wari Visi Perezida wa Tanzinia aza kugirwa Perezida mu 2021 asimbuye John Magufuli witabye Imana bitunguranye. Muri aya matora yari ahagaragariye ishyaka CCM, ahanganye n’abakandida 16 baturuka mu mashyaka atandukanye.
Umuyobozi wa Chadema, Tundu Lissu, amaze amezi menshi afunzwe ashinjwa ubugambanyi, nyuma yo gusaba impinduka mu mategeko agenga amatora yavugaga ko ari ngombwa kugira ngo habeho amatora aboneye kandi atabogamye.
Undi muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Luhaga Mpina wo mu ishyaka ACT-Wazalendo, na we yakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza.
Amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu ashinja Hassan kuba yarakoresheje “ubutegetsi bw’igitugu” mbere y’amatora, harimo n’abantu bagiye baburirwa irengero bakomeje kwiyongera mu minsi ya nyuma y’amatora. Leta yo yakomeje guhakana ibyo birego.
Kugeza ubu, Perezida Hassan ntacyo aratangaza ku bivugwa ku myigaragambyo iri kuba mu Gihugu.
