Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi 
Mu Mahanga

Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi 

KAMALIZA AGNES

September 23, 2024

Umuyobozi wungirije w’Ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Lissu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere avanywe iwe mu rugo i Tegeta, mu Murwa Mukuru Dar es Salaam, habura amasaha make amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi agatangira imyigaragambyo.

Umunyamategeko wa Chadema Hekima Mwasipu, yemereye ikinyamakuru The Citizen  iby’itabwa muri yombi rya Lissu avuga ko acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbweni.

Yagize ati:”Ndi kujya kuri Polisi kumva impamvu yatawe muri yombi”.

Uku gutabwa muri yombi kuje nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere  hari hateguwe imyigaragambyo yo mu mahoro yari kubera mu Murwa Mukuru Dar es Salaam, yamagana ishimutwa n’iyicwa ry’abayoboke baryo bikozwe n’inzego z’umutekano.

Si ubwa mbere Tundu Lissu atawe muri yombi inshuro zitabarika ndetse no mu mwaka wa 2017 yararashwe ubwo bageragezaga kumwica.

Muri uku kwezi kandi ni bwo Umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Chadema, Ali Mohamed Kibao, wari no muri Komite y’abanyamabanga byatangajwe ko yapfuye akubiswe ndetse akanasukwaho aside mu maso.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko yashyizweho aside ndetse icyo  gihe Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, we yategetse ko hakorwa iperereza ryihuse  ku “iyicwa” rya Kibao.

Iri shyaka rirashinja Guverinoma ya Perezida Samia Suluhu Hassan gukoresha amayeri yo gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’aya nyakwigendera wamubanjiririje Perezida John Magufuli.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA