Tanzania: Umunyarwandakazi aravugwaho kwiyahurira muri Sitasiyo ya Polisi
umutekano

Tanzania: Umunyarwandakazi aravugwaho kwiyahurira muri Sitasiyo ya Polisi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 9, 2026

Polisi yo muri Tanzania yemeje urupfu rw’Umuyarwandakazi wamenyekanye ku mazina ya Uwumuhoza Violette uvugwaho kuba yapfuye yiyahuriye muri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Arusha mu Majyaruguru ya Tanzania.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Tanzania Times, Polisi ya Tanzania ivuga ko yatangiye iperereza rya gihanga kugira ngo hamenyekane icyateye uyu mugore utatangarijwe imyaka kwiyahurira muri Sitasiyo ya Polisi.

Bivugwa ko Uwumuhoza yatawe muri yombi ashinjwa kuba atuye muri Tanzania adafite ibyangombwa bimwemerera gutura cyangwa gukorera muri Tanzania.

Nyuma y’iminsi yari amaze afungiye muri Sitasiyo ya Polisi ya Arusha, ku wa 7 Mutarama 2026 ni bwo byamenyekanye ko yapfuye, Polisi igatangaza ko yiyahuye mu gihe abaturage ba Tanzania batabyizera kuko hari n’abandi baturage ba Tanzania baburira ubuzima bwabo mu maboko ya Polisi mu buryo budasobanutse.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania bivuga ko hari impfu z’abantu batatu zagaragaye kuri Polisi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 kandi zose ngo zagiye ziba mu buryo bw’amayobera.

Urundi rupfu rw’amayobera rwabereye mu maboko ya Polisi ni urw’uwitwa Disckson Joseph Tadeus wari utuye muri Santeri ya Rebu mu Karere ka Tarime bivugwa ko yishwe na Polisi.

Ibizamini bya Gihanga byafashwe ku rupfu rwa Joseph byafatiwe mu Bitaro by’Akarere bya Tarime, byavugaga ko yaguye hasi agerageza gutoroka Polisi, ariko itangazo ryashyizwe hanze nyuma na na Polisi ya Dodoma rivuga ko umwe mu bapolisi ashinjwa kuba ari we wateje urupfu rw’uyu mugabo.

Undi muntu uvugwaho kuburira ubuzima mu maboko ya Polisi ni uwitwa Shaaban Said Lukuba wari utuye mu Mudugudu wa Nyamwage mu Karere ka Rufiji.

Uyu na we yatakaje ubuzima ku wa 8 Mutarama 2026 mu gace ka Pwani ubwo Polisi yarimo gufata abantu muri ako gace.

Turacyarimo kugerageza kuvugisha abo muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ku bijyanye n’urupfu rw’uwo Munyarwandakazi waguye muri Sitasiyo ya Polisi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA