Tanzania: Uwahoze ari Ambasaderi usigaye anenga ubutegetsi yashimuswe
Mu Mahanga

Tanzania: Uwahoze ari Ambasaderi usigaye anenga ubutegetsi yashimuswe

KAMALIZA AGNES

October 6, 2025

Humphrey Polepole wahoze ari Ambasaderi wa Tanzania muri Cuba ariko ubu akaba asigaye anenga ubutegetsi yashimuswe n’abantu bataramenyekana nkuko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Umuvandimwe wa Polepole yatangarije BBC ko yashimuswe mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere bamusanze aho yari atuye mu Mujyi i Dar es Salaam.

Yavuze ko yagiye iwe aho yari atuye asanga urugi rw’inzu rwamenaguritse, insinga z’umuriro w’amashanyarazi zicagaguye ndetse hari amaraso menshi mu nzu.

Mu mashusho yafashwe akanakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aho yashimutiwe huzuye amaraso.

Umuryango wa Polepole watangaje ko wahise utanga ikirego nyuma yo kugera mu rugo rwe mu gihe Umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa   Dar es Salaam, Jumanne Muliro, yavuze ko bari gukurikirana iby’iryo shimutwa kugira ngo hamenyekane icyabaye n’ababigizemo uruhare.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, David Misime yemeje ko babonye ayo makuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga   bakaba batangiye iperereza.

Humphrey Polepole yeguye ku mirimo ye yo kuba Ambasaderi mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kunenga Leta ku mugaragaro avuga ko atashoboraga gukomeza gukorera ubuyobozi budaha agaciro ubutabera, amategeko n’amahame y’Itegeko Nshinga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA