Tariki 16 Gicurasi 1994: Abatutsi amagana biciwe i Kabgayi
umutekano

Tariki 16 Gicurasi 1994: Abatutsi amagana biciwe i Kabgayi

Imvaho Nshya

May 16, 2025

Umunsi nk’uyu mu 1994, Ingabo za RPF Inkotanyi zakomeje urugamba ariko zigenda zifata uduce dukomeye tw’igihugu zinarokora abantu naho i Kabgayi hicirwa Abatutsi benshi.

Kuri iyo tariki ni bwo Inkotanyi zafunze umuhanda Kigali-Gitarama. Ku rundi ruhande zinafata agace ka Bugesera zirokora abantu bagera ku bihumbi bibiri.

Muri Perefegitura ya Gitarama, Interahamwe n’abasirikare bishe abantu babarirwa mu magana bari bahungiye kuri Kiliziya i Kabgayi.

Icyo gihe kandi, Perezida Sindikubwabo Théodore yavuze ko muri Perefegitura ya Kibuye hagomba gukazwa umutekano ku buryo bw’intangarugero, ashaka kuvuga ko Jenoside igomba gukaza umurego.

Nk’uko tubikesha, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jnenoside, nanone kuri uyu munsi kandi ni bwo Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa yavuze ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.

MINUBUMWE

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA