TAS yatesheje agaciro ubujurire bwa Adil Mohamed ku ikirego yarezemo APR FC
Siporo_

TAS yatesheje agaciro ubujurire bwa Adil Mohamed ku ikirego yarezemo APR FC

SHEMA IVAN

April 22, 2024

Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi (TAS), rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, wari wareze APR FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Muri Gicurasi 2023 nibwo Adil Mohammed yatanze ubujurire bwe muri TAS agaragaza ko atanyuzwe umwanzuro w’Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza muri FIFA wo gutesha agaciro iki kirego cye. 

Amakuru yizewe agera ku Imvaho Nshya TAS yafashe umwanzuro wo gutesha agaciro iki kirego yagendeye ku kuba nyuma yo guhagarikwa, Mohammed Adil yarahise yivumbura agasubira iwabo nta ntambwe n’imwe ateye yo kwerekana akarengane ke.

TAS yagaragaje ko ibyo uyu mutoza w’Umunya-Maroc aburana nta shingiro bifite bityo gishyirwaho akadomo.

Tariki 14 Ukwakira 2022, ni bwo APR FC yahagaritse mu kazi mu gihe kingana n’ukwezi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ni icyemezo uyu Munya-Maroc yavuze ko atishimiye kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gihe we ari umutoza mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil Mohammed utaranyuzwe n’uko yafashwe yahisemo gusubira iwabo muri Maroc tariki 23 Ukwakira 2022 nyuma y’amezi 38 n’ibyumweru bitatu yari amaze mu Ikipe. Icyo gihe yavuze ko atazagaruka ahubwo ko igihe ari cyo kizabigena.

Adil yashinjaga APR FC kumuhagarika mu buryo budakurikije amategeko ashingiye ku mpamvu eshatu.

Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona harimo bibiri bya mbere yatwaye yikurikiranya adatsinzwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA