Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko Teganya Jean Léonard, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibwiraga ko azahunga ubutabera ubuziraherezo, ariko ko amaherezo ibyo yakoze byamugarutseho, agashyikirizwa ubutabera.
Teganya yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Mu butumwa yatanze kuri uwo munsi, Dr Bizimana yagaragaje ko Teganya yari umunyeshuri mu mwaka wa nyuma w’ubuvuzi mu 1994, ariko ko aho gukoresha ubumenyi yari afite mu gukiza abantu, akekwaho kugira uruhare mu kwica no gufata ku ngufu Abatutsikazi n’abakobwa, abikorana ubugome n’urwango.
Yavuze ko uburyo Teganya yakoragamo ubwicanyi bwari buteye ubwoba, kandi ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ku bikorwa bye ari ibimushinja bikomeye.
Dr .Bizimana yagarutse no ku gisobanuro cy’izina rya Teganya, avuga ko risobanura kuzigama ibizakoreshwa mu gihe kizaza, gutegura ibizaza no kugira ubushishozi mu bikorwa byose umuntu akora.
Yavuze ko Teganya asa n’uwibagiwe icyo izina rye risobanura, kuko atigeze atekereza ko umunsi umwe ibikorwa bye bizamugaruka, akabazwa uruhare akekwaho muri Jenoside.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Teganya amaze guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatekerezaga ko yahunze ubutabera, ariko amaherezo yaje koherezwa mu Rwanda aho yageze ku wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2026.
Yagaragaje ko koherezwa kwe gukurikira abandi bantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byagiye bisubiza mu Rwanda kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.
Aboherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Dr. Bizimana yagaragaje ko hari abandi bantu batandukanye bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, boherejwe mu Rwanda bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri bo harimo:
- Enos Kagaba, woherejwe ku wa 26 Mata 2005.
- Jean Marie Vianney Mudahinyuka uzwi nka Zuzu, woherejwe ku wa 28 Mutarama 2011.
- Prof. Munyakazi Léopold, woherejwe muri Nzeri 2016.
- Mukeshimana Marie Claire, woherejwe ku wa 21 Ukuboza 2011.
- Munyenyezi Béatrice, woherejwe ku wa 18 Mata 2021.
- Rurangwa Oswald uzwi nka Rukemuye Oswald, woherejwe ku wa 7 Ukwakira 2021.
- Ahmed Napoléon Mbonyunkiza, woherejwe ku wa 10 Werurwe 2025.
Ibindi bihugu byohereje mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ibindi bihugu, by’umwihariko ibyo ku Mugabane w’u Burayi, Canada na Uganda, na byo byagiye byohereza cyangwa gushyikiriza u Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bo ibyo bihugu byohereje harimo:
- Dr Léon Mugesera, woherejwe na Canada ku wa 24 Mutarama 2012.
- Jean de Dieu Munyaneza uzwi nka Mutzig, woherejwe n’u Buholandi ku wa 21 Werurwe 2015.
- Jean-Claude Seyoboka, woherejwe na Canada ku wa 18 Ugushyingo 2016.
- Charles Bandora, woherejwe na Noruveje ku wa 10 Werurwe 2013.
- Emmanuel Mbarushimana, woherejwe na Danemark ku wa 3 Nyakanga 2014.
- Wenceslas Twagirayezu, woherejwe na Danemark ku wa 14 Ukuboza 2018.
- Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye, bombi boherejwe n’u Buholandi ku wa 12 Ugushyingo 2016.
- Venant Rutunga, woherejwe n’u Buholandi ku wa 26 Nyakanga 2021.
- Jean Twagiramungu, woherejwe n’u Budage ku wa 18 Kanama 2017.
- Augustin Nkundabazungu, woherejwe na Uganda ku wa 4 Kanama 2010.
- Jean Pierre Kwitonda uzwi nka Kapalata, woherejwe na Uganda mu Gushyingo 2010.
- Jean-Paul Birindabagabo uzwi nka Daniel Bagabo, woherejwe na Uganda ku wa 15 Mutarama 2015.
Inzego z’ubutabera zo mu mahanga zakatiye abakoze Jenoside
Dr. Bizimana yanagarutse ku manza nyinshi z’abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zabereye mu bihugu by’i Burengerazuba bw’Isi.
Yavuze ko izo manza zatumye abantu benshi bahamwa n’ibyaha bakatirwa ibihano, uretse urubanza rwa Jacques Mungwarere waburanye muri Canada akagirwa umwere.
Mu manza zikomeye zagiye zibera mu mahanga harimo urwa:
- Fulgence Niyonteze: Yahoze ari Burugumesitiri wa Mushubati mu cyahoze ari Gitarama. Yakatiwe mu Busuwisi ku wa 25 Gicurasi 2000, ahanishwa igifungo cy’imyaka 14.
- Alphonse Higaniro: Yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa SORWAL rukora ibibiriti i Butare. Yakatiwe mu Bubiligi mu 2001, ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.
- Mushikiwabo Consolata Mukangago uzwi nka Mushikiwabo Gertrude: Yahoze ari umuyobozi w’ababikira b’Ababenedigito bo mu kigo cy’abihayimana cya Sovu. Yakatiwe mu Bubiligi mu 2001, ahanishwa igifungo cy’imyaka 15.
- Mushikiwabo Julienne Mukabutera uzwi nka Mushikiwabo Kizito: Yari umubikira mu muryango w’Ababenedigito i Sovu. Yakatiwe mu Bubiligi mu 2001, ahanishwa igifungo cy’imyaka 12.
- Dr. Vincent Ntezimana: Yari Porofeseri wigishaga ibijyanye na Fiziki muri Kaminuza y’u Rwanda. Yakatiwe mu Bubiligi mu 2001, ahanishwa igifungo cy’imyaka 12.
- Etienne Nzabonimana: Yari umucuruzi wakoreraga i Kigali no mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Yakatiwe mu Bubiligi mu 2005, ahanishwa igifungo cy’imyaka 12.
- Samüel Ndashyikirwa: Yari umucuruzi wakoreraga i Kigali no muri Kibungo. Yakatiwe mu Bubiligi mu 2005, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.
- Majoro Bernard Ntuyahaga: Yari umusirikare mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakatiwe mu Bubiligi mu 2007, ahanishwa igifungo cy’imyaka 20. Amaze kurangiza igihano cye yasubijwe mu Rwanda, ubu akaba atuye i Kigali.
- Désiré Munyaneza: Yahoze ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umwe mu bari bagize Interahamwe i Butare. Yakatiwe muri Canada mu 2009, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Ephrem Nkezabera: Yahoze ari umuyobozi muri Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda, akaba n’umwe mu bari bagize Komite y’Igihugu y’Interahamwe. Yakatiwe mu Bubiligi mu 2009, ahanishwa igifungo cy’imyaka 30.
- Fabien Neretse: Yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikawa. Yakatiwe mu Bubiligi mu Ukuboza 2019, ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.
- Séraphin Twahirwa: Yahoze ari umwe mu bayobozi b’Interahamwe mu Mujyi wa Kigali. Yakatiwe mu Bubiligi ku wa 21 Ukuboza 2023, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Pierre Basabose: Yahoze ari umucuruzi n’umuyobozi w’imitwe yitwaje intwaro i Kigali. Yahamijwe icyaha cya Jenoside mu Bubiligi ku wa 21 Ukuboza 2023, ahanishwa igihano cyo gufungirwa ahantu hihariye.
- Emmanuel Nkunduwimye uzwi nka Bomboko: Yahoze ari umwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro i Kigali. Yakatiwe mu Bubiligi ku wa 11 Kamena 2024.
- François Bazaramba: Yari umupasiteri mu Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda. Yakatiwe muri Finlande mu 2012, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Sadi Bugingo: Yahoze ari umucuruzi muri Kibungo. Yakatiwe muri Noruveje muri Gashyantare 2013, ahanishwa igifungo cy’imyaka 21.
- Jacques Mungwarere: Yahoze ari umwarimu mu Ishuri ry’Imyuga rya Kibuye. Yaburanishijwe muri Canada mu 2013, agirwa umwere.
- Kapiteni Pascal Simbikangwa: Yahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta yariho mbere ya Jenoside. Yakatiwe mu Bufaransa mu 2014, ahanishwa igifungo cy’imyaka 24.
- Stanislas Mbanenande: Yakatiwe muri Suwede ku wa 19 Kamena 2014, ahanishwa igifungo cya burundu kubera ibyaha yakoreye i Kibuye.
- Onesphore Rwabukombe: Yahoze ari Burugumesitiri wa Muvumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Nyagatare. Yakatiwe mu Budage ku wa 29 Ukuboza 2015, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Yvonne Basebya Ntacyobatabara: Yakatiwe mu Buholandi mu 2013, ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi umunani.
- Joseph Mpambara: Yakatiwe mu Buholandi mu 2010, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Claver Berinkindi: Yahoze ari umucuruzi i Nyanza. Yakatiwe muri Suwede ku wa 15 Gashyantare 2017, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Octavien Ngenzi: Yahoze ari Burugumesitiri wa Kabarondo. Yakatiwe mu Bufaransa muri Nyakanga 2018, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Tito Barahira: Na we yahoze ari Burugumesitiri wa Kabarondo. Yakatiwe mu Bufaransa muri Nyakanga 2018, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Théodore Rukeratabaro: Yahoze ari umujandarume mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Yakatiwe muri Suwede ku wa 27 Kamena 2018, ahanishwa igifungo cya burundu. Icyo gihano cyemejwe n’urukiko rw’ubujurire ku wa 22 Mata 2019.
- Claude Muhayimana: Yahoze ari umwe mu bari bagize imitwe yitwaje intwaro i Kibuye. Yakatiwe mu Bufaransa ku wa 17 Ukuboza 2021, ahanishwa igifungo cy’imyaka 14.
- Laurent Bucyibaruta: Yahoze ari Perefe wa Gikongoro. Yakatiwe mu Bufaransa ku wa 12 Nyakanga 2022, ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.
- Philippe Hategekimana uzwi nka Philippe Manier: Yahoze ari Umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza. Yakatiwe mu Bufaransa ku wa 18 Ukuboza 2024, ahanishwa igifungo cya burundu.
- Dr Sosthène Munyemana: Yahoze ari umuganga i Butare. Yakatiwe mu Bufaransa ku wa 20 Ukuboza 2023, ahanishwa igifungo cy’imyaka 24.
- Dr Eugène Rwamucyo: Yahoze ari umuganga i Butare. Yakatiwe mu Bufaransa ku wa 9 Kamena 2026, ahanishwa igifungo cy’imyaka 27.
- Eugène Ntambara: Yahoze ari umujyanama mu rwego rw’Umurenge n’umuyobozi w’imitwe yitwaje intwaro i Mbazi mu cyahoze ari Butare. Yakatiwe mu Buholandi ku wa 28 Kanama 2026, ahanishwa igifungo cya burundu.
Ubutabera ntibugira imipaka
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko abo bose bakoze Jenoside cyangwa bakekwaho kugira uruhare muri yo bibwiraga ko guhungira kure y’u Rwanda bizatuma badakurikiranwa, ariko ko nyuma bamenye ko icyaha cya Jenoside gihanwa n’amategeko mpuzamahanga, aho cyaba cyarakorewe hose.
Yavuze ko ibyemezo byafashwe binyuze mu kohereza abakekwaho ibyaha, kubohereza mu bihugu byabo, kubaburanisha no kubakatira bihesha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ko ibyo bifasha guhumuriza abarokotse Jenoside, bikagarura icyizere mu Banyarwanda kandi bikagira uruhare mu gukomeza kwiyubaka kw’igihugu.
Yanavuze ko ibyo bikorwa bituma n’abandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bakomeje kuba mu buhungiro mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bumva ko na bo bashobora kugezwa imbere y’ubutabera.
Yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko ubutabera bugomba gushyirwa mu bikorwa, aho umuntu yaba ari hose ku Isi, kandi ko ntawe ukwiye gutekereza ko ashobora guhunga ubutabera iteka.
Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!