Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi, uzwi cyane nka Tems, avuga ko iyo adahitamo gukora ubuhanzi bya kinyamwuga yari kuzaba mwarimu cyangwa umucungamari ‘accountant’.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria no hanze yayo yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu kiganiro cy’imbona nkobone (Live) cyamuhuje n’abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwe rwa X.
Umufana yamubajije ati: “Iyo utaza guhirwa mu muziki wari guhitamo gukora uwuhe mwuga?”.
Mu kumusubiza Tems yagize ati: “Nkunda amafaranga kandi iyo yiyongera biranezeza nari kuzaba umucungamari (Accountant) cyangwa nkaba umwarimu w’imibare kuko narayikundaga kandi narayitsindaga.”
Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bikomeye bitandukanye birimo n’ibya Grammy, yigeze gutangaza ko yasezeye ku kazi ke ko gukora ‘Digital marketing’ muri Mutarama 2018 kugira ngo yitangire umuziki we ku buryo bwuzuye.
Tems yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Mr Rebel’ muri Nyakanga 2018, aza kwamamara cyane mu 2020 nyuma yo gufatanya na Wiz kid mu ndirimbo ‘Essence’ yaje kugera ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa Billboard Hot 100, nyuma aza kuyisubiranamo na Justin Bieber.
