Tems yeruye ko yakomerekeye mu rukundo
Ibyamamare

Tems yeruye ko yakomerekeye mu rukundo

MUTETERAZINA SHIFAH

April 3, 2026

Umuhanzikazi Tems yeruye avuga ku gikomere yagiriye mu rukundo agaragaza ko yari azi ko akunzwe by’ukuri nyamara ngo uwo musore yaramufataga nk’uwo yagenga.

Uwo muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez, aho yasobanuye ko hari igihe umuntu ashobora kwibwira ko ari mu rukundo nyamara ari mu mubano mubi cyane (toxic relationship). Tems avuga ko uko yakekaga urukundo nyakuri atari ko yabonye uwo mubano wabo ibyo yagaragaje ko byamukomerekeje.

Yagize ati:” Nigeze kugira urukundo natekerezaga ko ari urukundo nyarwo, ariko ahubwo byari bimeze nko kuba hari umuntu ushaka kukwigarurira wese, akumva ko afite uburenganzira bwo gukufata nk’umutungo we .”

Akomeza agaragaza ko byari bitandukanye n’uko yabitekerezaga kuko we yumvaga ko urukundo nyarwo rutari ukwiharira undi muntu cyangwa kumufata nk’umutungo wawe, ahubwo ari ubufatanye bw’abantu babiri bubakiye ku bwubahane no kwizerana.

Ati: “Urukundo si ukwikunda gukabije cyangwa ukwiharira undi. Nta muntu n’umwe ushobora gufata undi nk’umutungo we. Urukundo ni igihe abantu babiri baba umwe mu buryo bw’imibanire, ariko buri wese akagumana ubwigenge bwe.”

Tems akomeza agaragaza ko akenshi abantu bitwara nabi mu rukundo bigahora uko kubera ko akenshi baba batanabizi cyangwa batabisobanukiwe neza. Ati:” Akenshi abantu bagira imyitwarire mibi mu rukundo batabizi. Bashobora kukubwira ko bagukunda, nyamara mu by’ukuri batakwitayeho cyangwa batazi icyo urukundo ari cyo, kuko nta muntu wakunda undi yumva ko ari we umugenga.”

Tems yavugaga ibyo agamije kwibutsa abantu ko urukundo nyarwo ruzira kwikubira kandi ruba rushingiye ku bwubahane, ubwigenge n’ubufatanye, aho buri wese yemera mugenzi we uko ari, aho kumufata nk’aho agomba kumugenga.

Tems yahishuye ko yakundanye n’umuhungu wamufataga nk’umutungo we yigengaho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA