Tennis: Kera kabaye Novak Djokovic yegukanye Umudali wa Zahabu muri Olempike
Siporo

Tennis: Kera kabaye Novak Djokovic yegukanye Umudali wa Zahabu muri Olempike

SHEMA IVAN

August 4, 2024

Ku nshuro ya mbere, Umunya-Serbia Novak Djokovic yegukanye umudali wa Zahabu mu mikino Olempike muri Tennis nyuma yo gutsinda umunya- Espagne Carlos Alcaraz amaseti 2-0 ( 7-6, 7-6). 

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, ubera kuri Court Phillipe Chartier mu Mujyi wa Paris.

Muri kimwe cya kabiri, Carlos Alcaraz yasezereye Auger-Aliassime amutsinze amaseti 2-0 (6-1, 6-1) mu gihe Novak Djokovic yasezereye Lorenzo Musetti atsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-2). 

Abakinnyi bombi baherukaga guhura mu mukino wa nyuma wa Roland Garros mu kwezi gushize, icyo gihe Alcaraz yatsinze Djokovic.

Mu mukino utari woroshye Djokovic yatangiranye imbaraga nyinshi atsinda amanota binyuze mu makosa yakorwaga na Alcaraz maze yegukana iseti ya mbere atsinze amanota 7-6. 

Mu iseti ya kabiri, Carlos yagarutse yagabanyije amakosa ariko n’ubundi Djokovic akongera amanota maze yegukana iyi seti atsinze amanota  6-2. 

Umukino warangiye Novak Djokovic atsinze Carlos Alcaraz amaseti 2-0 yegukana umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike muri Tennis ku nshuro ya mbere mu mateka ye mu nshuro eshanu yitabiriye Imikino Olempike.

Djokovic w’imyaka 37 yahise aba umukinnyi ukuze wegukanye Umudali Olempike.

Djokovic amaze  kwegukana ibikombe 24 by’amarushanwa akomeye, byinshi kurusha undi wese mu bagabo bakinnye Tennis.

Novak kandi yabaye umukinnyi wa kane muri Tennis wegukanye umudali Olempike asazwe afite Grand Slam 4 nyuma ya Serena Williams, Rafael Nadal, Andre Agassi na Steffi Graf bari bafite aka gahigo.

Carlos Alcaraz w’imyaka 21 yaherukaga kwegukana Roland Garros muri Kamena mbere yo kwegukana na Wimbledon nyuma y’aho gato, bityo akaba yashakaga igikombe cya gatatu muri uyu mwaka.

Alcaraz yatahanye umudali wa Feza mu Mikino Olempike yitabiriye ku nshuro ya mbere.

Umudali w’umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umutaliyani Lorenzo Musetti nyuma yo gutsinda Umunya-Canada Felix Auger-Aliassime ku wa Gatanu.

Uyu Munya-Serbia yari yaratwaye ibikombe byose ariko abura umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA