Tennis: Rafael Nadal yemeje ko atazitabira US Open
Siporo

Tennis: Rafael Nadal yemeje ko atazitabira US Open

SHEMA IVAN

August 8, 2024

Umunya Espagne Rafael Nadal yatangaje ko atazakina irushanwa rya Tennis ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “US Open” kubera ko adashobora kwitwara neza ku kigero yifuza.

Ibyo yabitangaje ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 abinyujije mu Butumwa yashyize ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Nadal yavuze ko US Open ari ahantu afite ibihe byiza ahora azirikana.

Yongeyeho ati: “Nzakumbura amajoro adasanzwe n’imyitozo yo muri New York.”

Irushanwa ry’uyu mwaka rizatangira tariki 26 Kanama kugeza tariki 8 Nzeri 2024.

Nadal aheruka gutsindwa na Novak Djokovic mu Mikino Olempike, agera muri ¼ cy’iyo mikino ari kumwe na Carlos Alcaraz mu bakina ari babiri, yakinnye US Open inshuro imwe kuva mu 2019.

Rafael Nadal yatwaye ibikombe 22 by’amarushanwa ane akomeye muri Tennis [Grand Slam] birimo bine bya US Open.

Yavuze ko ateganya kuzongera gukina muri Laver Cup izabera i Berlin muri Nzeri.

Nubwo yari yigeze kuvuga ko ashobora gusezera gukina muri uyu mwaka, mbere yo gukina French Open, Nadal yavuze ko atazi neza 100% niba ari ubwa nyuma azaba akinnye muri Roland Garros.

Us Open ibaye irushanwa rya gatatu Rafael Nadal yikuyemo muri uyu mwaka harimo Australian Open yabaye muri Mutarama kubera imvune ndetse ntiyakina Wimbledon yabereye mu Bwongereza kugira ngo abashe kwitegura neza Imikino Olempike.

Rafael Nadal aheruka kwegukana US Open mu 2019

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA