Ikipe y’Igihugu y’Abagabo mu mukino wa Tennis yamanutse mu Itsinda rya gatanu rya Davis Cup muri Afurika, nyuma yo gusoza iy’uyu mwaka ku mwanya wa nyuma mu irushanwa ryari rimaze iminsi ine ribera kuri Academia de Tenis Kikuxo i Luanda muri Angola.
Muri iryo rushanwa u Rwanda rwatangiye nabi kuko rwatsinzwe umukino wa mbere n’u Burundi imikino 3-0.
Uwa Hakizumwami Junior yatsinzwemo na Allan Gatoto 6-0, 6-0 naho Niyigena Étienne atsindwa na Iradukunda Guy Orly 6-0, 6-1 mu mukino wa kabiri.
Iyi kipe yongeye gutsindwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bityo yisanga igomba gukina imikino ku guhatanira kutamanuka.
Muri iyi mikino, u Rwanda rwahuye na Angola maze rutangira neza Habiyambere Ernest atsinda Andre Fernando amaseto 2-0 (6-3, 6-4).
Ni mu gihe Hakizumwami Junior yatsinzwe na Daniel Domingos amaseti 2-0 (6-2, 6-2).
Mu gukina ari babiri, Habiyambere Ernest na Niyigena Etienne batsinzwe na Lukanu Andre Chris na Fernando Andre 6-3, 6-4, bityo u Rwanda rumanuka mu Itsinda rya Gatanu rya Davis Cup.
Muri iyi mikino, u Rwanda rwari mu itsinda rya kabiri hamwe na Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Ni mu gihe irya mbere ryarimo Algérie, Sénégal, Cameroun na Angola iri mu rugo.
Mu myaka ibiri ishize iri rushanwa ryabereye i Kigali.