Teta Sandra na Weasel bongeye gukozanyaho
Ibyamamare

Teta Sandra na Weasel bongeye gukozanyaho

MUTETERAZINA SHIFAH

September 23, 2025

Umunyamideri Teta Sandra n’umugabo we akaba n’umuhanzi Weasel Manizo, bongeye kugaragara bashyamiranye aho Weasel yumvikanye asaba ubutabazi.

Ni mugihe aba bombi bari bamaze igihe batangaza ko uko byagenda kose  batatandukana.

Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n’ibitangazamakuru byo muri Uganda, Weasel yatabazaga avuga ko bamukiza umugore amwishe.

Weasel yagiraga ati: “Murabona uko amfata! Chameleone muze mumfashe mutware Umunyarwandakazi, bagenzi muze mumfashe, umugore yarangonze ntiyigeze amvuza ukuguru kugeza aho gukira ubwako.

Umugore namusanze ku muhanda, ariko ibyo ankorera aranyishe, Sandra sohoka ujye iwanyu, genda genda, murabona ibibazo mporamo Chameleone.”

Muri izo mvururu Teta Sandra yasakuzaga avuga ati :” Ngukoze iki? Weasel ntakibazo.”

Amakuru avuga ko impamvu Weasel yakomezaga asubiramo izina rya mukuru we Chameleone ari uko ari we wafunguje Teta Sandra ubushize ubwo yagongaga umugabo we ndetse akanamusabira imbabazi.

Amakuru avuga ko nubwo hataramenyekana icyateye umwuka mubi, ariko aba bombi bakizwaga n’umukozi ubakorera.

Weasel yagiye mu bitaro ku wa 7 Kanama nyuma yo kugongwa n’umugore we Teta Sandra, bari bagiranye amakimbirane, aza gusezererwa mu bitaro ku wa 12 Kanama 2025.

Umuriro watse kwa Weasel na Teta nyuma y’iminsi itatu Teta avuze ko ntacyabatanya

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA