Thailand: Abantu 32 bishwe n’impanuka y’imashini y’ubwubatsi yagwiriye gari ya moshi
Mu Mahanga

Thailand: Abantu 32 bishwe n’impanuka y’imashini y’ubwubatsi yagwiriye gari ya moshi

KAMALIZA AGNES

January 14, 2026

Abantu 32 bapfuye abandi 66 barakomereka nyuma y’uko imashini nini y’ubwubatsi igwiriye gari ya moshi yari itwaye abantu 195, yavaga i Bangkok   mu murwa mukuru wa Thailand yerekeza mu Ntara ya Ubon Ratchathani muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Mutarama 2026, ubwo iyo gari ya moshi yari igeze mu Karere ka Sikhio mu Ntara ya Nakhon Ratchasima, iri hafi y’Amajyaruguru ashyira u Burasirazuba bwa Bangkok.

Iyo mashini yakoreshwaga mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi uca mu kirere uhuza Thailand n’u Bushinwa.

Minisitiri w’Ubwikorezi wa Thailand, Phiphat Ratchakitprakarn, yavuze ko iyo gari ya moshi yakoze impanuka yari itwaye abagenzi 195, ahita ategeka iperereza ryihuse kuri iyo mpanuka, mu gihe abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagikomeje gutanga ubufasha.

Impanuka zihitana ubuzima bw’abantu mu mishinga y’ubwubatsi zikunze kubaho muri Thailand aho zikunze guterwa ahanini no kutubahiriza amategeko agenga imishinga y’ubwubatsi.

Ni mu gihe umwaka ushize abarenga 100 bapfuye abandi barakomereka bazize impanuka nk’izo.

Abantu 32 bishwe n’impanuka y’imashini y’ubwubatsi yagwiriye gari ya moshi muri Thailand

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA