Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda no hanze ya rwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaciye amarenga ko azakorera igitaramo mu Rwanda, yifatanya n’abaturarwanda n’abandi bakunzi be gusoza neza umwaka wa 2025, no gutangira uwa 2026 .
Ni amakuru yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza itariki ya 1 Mutara 2026, yanditse ku ifoto igaragaza inyubako ya BK Arena
Agira ati : “Ku bo bireba mwese, tariki 01.01. 2026 mufatanye nanjye gukeka ikizaba”
Nubwo uyu muhanzi ateruye ngo atangaze ko ari igitaramo azahakorera, Umugore Uwicyeza Pamela aherutse mu kiganiro n’umwe mu miyoboro ya Yotube aherutse gutangaza umugabo we ateganya kongera gutaramira Abanyarwanda, ashimangira ko gahunda ihari vuba, ariko ko bazayitagaza.
The Ben yaherukaga gutaramira muri BK Arena tariki 01 Mutarama 2025, ubwo yamurikaga Alubumu yise ‘Plenty Love’ mu gitaramo yari yise New Year Groove.
Uyu muhanzi aciye amarenga ko tariki ya 01 Mutarama 2025 azataramira muri BK Arena nyuma y’ingendo zizenguruka hirya no hino ku Isi yakoze akora ibitaramo byo kumenyekanisha iyo Alubumu.
Igitaramo cyabaye umwaka ushize n’icyo cya mbere yari akoze, nyuma yo gushinga urugo na Pamella, mu gihe naramuka akoze igiteganyijwe ari cyo cya mbere azaba akoze nyuma yo kwiburuka imfura.

