Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yanditse amagambo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko yasubizaga mugenzi Bruce Melodie, bafitanye igitaramo vuba aha, kandi bamaze igihe bahangishwa n’abafana.
Ni amagambo The Ben yanditse nyuma y’uko Bruce Melodie amaze umunsi umwe gusa ashyize indirimbo hanze yise ‘Munyakazi’ irimo agace aho avuga ati: ‘Ntuzigere ungereranya n’utunyamaswa duto’ aho benshi bakunze kuvuga ko utwo tunyamaswa duto yavugaga yari ‘The Ben’ kubera ko uwo muhanzi (The Ben) akunze gukoresha izina rya ‘Tigger Ben’.
Akomeza avuga ko atari umuhanzi wo ku rwego rw’igihugu gusa ko ahubwo yagereranywa n’icyapa cyangwa ikimenyetso. […].
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, The Ben yateguje indirimbo ye yise ‘indabo zanjye” ayiherekeresha amagamboa asa nk’aho hari uwo arimo gusubiza.
Yanditse ati: “Igihe kirageze ngo isi ibone itandukaniro riri hagati y’ikimenyetso cy’ukuri n’igicucucucu cyacyo. Gutuza kwanjye kwari ukwitegura, Ingwe nyakuri ntiyiruka ku murya wose wumvikana mu byatsi, ariko ubwo wasabye ko nkwitaho, birakwiye ko ibintu byose bisubizwa mu mwanya wabyo w’ukuri.”
Uyu muhanzi uzwiho gukunda abantu n’umutima unyurwa n’urukundo abantu bamugaragariza ku buryo akenshi bimurenga akarira ndetse na we agakunda kubigaragariza mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abahanzi bakizamuka n’ibindi bikorwa by’urukundo yongeyeho ko kugira umutima mwiza bitabuza umuntu kugira icyo yakorera abashaka kumushyira hasi.
Ati: “Mpagarariye abagira urukundo, ubugwaneza no gushyigikira ubumwe, abantu bafite imitima itaryarya, bakunda buri wese. Ariko ntimukibeshye ko uko kuba abanyamahoro babiterwa no kubura imbaraga. Bashobora kuguha umutima wabo, ariko igihe ugerageje kuzana urujijo cyangwa kubarakaza, bazagushyira mu mwanya wawe mu bwitonzi no mu cyubahiro.
Aba bahanzi bakomeje guterana amagambo mu gihe bitegura kuzataramira abakunzi babo tariki 1 Mutarama 2025, mu gitaramo cyateguwe na The Ben kigiye kuba ku nshuroi ya Kabiri kikazabera muri BK Arena.

