Umuhanzi uri mu bakunzwe kandi bafite izina rikomeye mu Rwanda, The Ben, yararikiye abakunzi be batuye muri Amerika Canada n’ahandi hahegereye kwitegura gutaramana na we bakizihirwa bigatinda.
Uyu muhanzi agiye gutaramira muri Amerika nyuma y’igihe kirekire amaze akora ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi, amurikira abakunzi b’umuziki we Alubumu ye nshya ‘Plenty Love’, aho icyo aheruka gukora cyabisoje, yagikoreye i Kampala muri Uganda tariki 17 Gicurasi 2025.
Mu mashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaraza The Ben avuga ko yiteguye gutaramira abatuye muri ibyo bihugu mu cyo bise Rwanda convention USA.
Yagize ati: “Mbafitiye amakuru mashya kandi meza ku bantu bo muri Amerika, abo muri Canada n’ahandi, Rwanda convention yabaziye kuva tariki 4 kugeza 6 Nyakanga, mugure amatike yanyu hakiri kare, noneho tuzahure kandi twishimane.”
Ni ibirori byateguwe na sosiyete ‘Afro Hub Entertainment’ ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bikazaberamo ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo kizabibimburira bise “Kwibohora Celebration, Rwanda Convention USA, ari nacyo The Ben azaririmbamo, mu gice cyiswe Hobe Night kizarangwa n’umugoroba wo gusabana, gusangira no kwidagadura, uzahuza Abanyarwanda n’inshuti zabo.
Uretse The Ben wateguje abakunzi be kuzishimana na bo abataramira, muri ibyo birori hazanaririmbamo Massamba, uzaririmba tariki 4 Nyakanga mu gitaramo cyiswe ‘Kwibohora Celebration’ kizahuzwa no ‘Kwibohora31.
Biteganyijwe ko ibyo bitaramo bizaba guhera tariki 4-6 Nyakanga 2025, bikazabera muri Dallas-Fort Worth, mu rwego wo kwifatanya n’Abanyarwanda bo muri Amerika kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, nk’uko mu Rwanda usanzwe wizihizwa tariki 4 Nyakanga za buri mwaka.