The Ben yavuze impamvu atajya asubizanya na Bruce Melodie
Imyidagaduro

The Ben yavuze impamvu atajya asubizanya na Bruce Melodie

MUTETERAZINA SHIFAH

May 9, 2024

Umuhanzi Mugisha Benjamin umenyerewe mu muziki w’u Rwanda nka The Ben yavuze ko impamvu atajya asubizanya na Bruce Melodie basa nk’aho bahanganiye izina rikomeye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda, igihe yamwibasiye, ari uko ari yo miterere ye.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro y’u Rwanda bazi ko atari kenshi Bruce Melodie abazwa kuri The Ben ngo amuvugeho neza, ahubwo akenshi aba afite ibitari byiza amuvugaho, ndetse ubwo aherutse kuganira n’abanyamakuru bwo yareruye avuga ko uyu muhanzi ari umunebwe ko bitamutunguye kuba indirimbo bari bavuganye gukorana itakozwe, mu gihe we avuga ko yari yakoze ibyo asabwa, The Ben ntabikore, nyuma The Ben akavuga ko icyo gihe yakinaga na Producer Marnird umukino akunda cyane (Play station)  wagombaga gutunganya iyo ndirimbo.

Ku mugoroba w’itariki 08 Gicurasi 2024, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru The Ben yabajijwe impamvu atajya mu itangazamakuru ngo asubize mugenzi we, kuko agaragara kenshi asa nk’uwamwibasiye, avuga ko imiterere ye ari yo ibimufashamo.

Ati: “Uko nteye nshobora kujya ahantu nkababara ariko bikarangira, kandi singombwa ko umuntu wese ugize icyo akuvugaho ugira icyo umusubiza, ikindi umuntu iyo akubangamiye ntabwo ariko buri gihe wagira icyo ubivugaho.“

Agaruka ku buryo yakiriye igihembo aherutse guhabwa cyatanzwe na East African awards abikesheje indirimbo Ni Forever yakoreye umugore we, The Ben avuga ko byamushimishije cyane, kandi ko yatunguwe n’ukuntu iyo ndirimbo irimo kwitwara ku isoko ry’umuziki mu Karere.

Ati: “Iriya ndirimbo yarantunguye kuko ni indirimbo twakoze mu Kinyarwanda gusa, mu by’ukuri twumvaga ko tuyikoreye abantu bacu bo mu Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi nari maze ntabaha indirimbo, nashakaga guha indirimbo abantu bacu batugize abo turi bo, byarantunguye kumva ko yageze hariya n’ubu tuvugana muri Uganda irimo iritwara neza, nashimishijwe n’icyo gihembo.”

Nubwo benshi mu bantu biyumvisha ko The Ben azajya gutura muri Amerika, we si ko abibona, kuko avuga ko mu Rwanda ariho iwabo kandi ahafite umutungo ko n’iyo yagenda yaba agiye guhaha mu kazi cyangwa ibindi, ariko agatura kandi akaba mu Rwanda mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gihugu cye, ndetse no kuhigira byinshi kuko naho hatera imbere uko bwije n’uko bucyeye.

The Ben afite imishanga ateganyiriza abakunzi be muri uyu mwaka, kuko afite indirimbo nyinshi azashyira ahagaragara ziganjemo izo yakoranye n’abandi bahanzi ndetse n’ize ku giti cye, ari nako azaba yitegura gushyira ahagaragara umuzingo we umaze imyaka igera muri itandatu utegerejwe.

Yagize ati: “Hari ibintu byinshi bigomba gukorwa harimo indirimbo ngomba gushyira ahagaragara, inyinshi ni izo nafatanyije n’abandi bahanzi harimo iyo turi kumwe na Austin, turi mu biganiro na Diamond byo gukorana indirimbo na none, iyo nafatanyije na Tough Gang, Jay Polly n’izindi ndi njyenyine gusa, zizasohoka nyuma yo kuva mu gitaramo nzajyamo muri Amerika.”

Yahishuye ko gukorana indirimbo na Meddy igihe icyo ari cyo cyose bayikorana kuko ari inshuti ye babanye mu buzima bumwe, gukorana byakoroha igihe cyose babihitamo.

Yabivuzeho nyuma y’uko yari abajijwe impamvu azakorana indirimbo na Israel Mbonyi ntakorane na Meddy kandi nawe asigaye aririmba indirimbo z’Imana.

Biteganyijwe ko The Ben aherekejwe n’umugore we Pamela azaririmba mu bitaramo bizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nyubako iherereye mu Mujyi wa Washington Dc, yitwa Music Festival, kikazaba tariki 24 Gicurasi 2024, ndetse n’icyitwa Weekender kizaba tariki 23 Gicurasi 2024.

Uretse The Ben, ibyo bitaramo bizahurirwamo n’abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye barimo Diamond Platinumz wo muri Tanzania, Josua Baraka wo muri Uganda, Lij Mic wo muri Ethiopia, Otile Brown wo muri Kenya n’abandi kuko bose hamwe bagera muri 20.

Indirimbo yakoreye umugore yahawe igihembo biramushimisha
The Ben yavuze ko muri uyu mwaka azashyira ahagaragara indirimbo ziganjemo izo yafatanyije n’abandi bahanzi ndetse n’umuzingo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA