Theo Bosebabireba yatumiwe mu Inzu y’Ibitabo Sumit  kubera  kuririmba ibigeragezo
Siporo

Theo Bosebabireba yatumiwe mu Inzu y’Ibitabo Sumit kubera kuririmba ibigeragezo

MUTETERAZINA SHIFAH

November 26, 2025

Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yatumiwe mu bazaririmba mu  gitaramo cyiswe  ‘Inzu y’Ibitabo Summit’ gifasha abantu kwiyungura ubumenyi no kwidagadura.

Uwo muhanzi yatumiwe  kubera ko yahimbye indirimbo yise  ‘Ibigeragezo’ itanga ubutumwa bufasha benshi kwigarurira icyizere mu buzima.

Bosebabireba amaze igihe anyura mu bihe bitoroshye byo kurwaza umugore we yagiye aririmba ‘ibigeragezo’ kenshi mu bihangano bye bitandukanye nubwo byari bitaramubaho gusa akagaragaza ko bidatinda kandi mu kubinyuramo ubinyuranamo n’Imana.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Dashim utegura igitaramo “Inzu y’Ibitabo Sumit” yagaragaje ko uyu muhanzi yatumiwe bashingiye ku nsanganyamatsiko bazagenderaho mu gitaramo cy’Ugushyingo igira iti ‘Ibigeragezo si Karande’

Ati: “Theo Bosebabireba ni igisobanuro cy’iyo nsanganyamatsiko yaba mu bihangano bye ndetse no mu mibereho ye.”

Yunzemo ati:  “Hari ubwo umuntu anyura mu bikomeye bikamutera guhora yitekerezaho bikaba byamuca intege zo gutekereza ku iterambere kubera guheranwa na byo kandi twifuza ko umuntu yarwana na buri kintu cyose kiri mu nzira ye ariko agatera imbere agahindura ubuzima bwe n’ubw’abandi”

Muri iki gitaramo hakusanywa amafaranga agamije gutanga umusanzu wo kugishyigikira, yiswe umusanzu aho kuba itiki yo kwinjiriraho.

 Dashim yavuze ko bahisemo kubyita umusanzu kuko ibyo bitaramo bigamije guhuza kwidagadura no kuvoma ubumenyi kandi nta giciro cyagura ubumwenyi.

Yagize ati: “Icyari kigamijwe hakorwa ibi bitaramo kwari uguhuza imyidagaduro n’ubumenyi ku buryo umuntu yidagadura ariko akanataha hari icyo yungutse mu byamuteza imbere.

Twararebye dugasanga nta kiguzi cy’ubumenyi n’umwanya inararibonye ziba zaduhaye twasanze ariya mafaranga atari tike cyangwa ikiguzi ahubwo ari umusanzu warushaho gutuma ibyo bitaramo bikomeza kuba.”

Dashim akomeza avuga ko ikindi cyari kigamijwe ari ukugira ngo abitabira ibyo bitaramo babyibonemo kuko iyo watanze umusanzu uba uri mu bagize uruhare mu kuba kw’igikorwa ariko iyo ari itike witwa umukiriya kandi bo bifuza abagira uruhare muri ibyo bitaramo aho kugira ngo babe abagenerwabikorwa.

Uretse Theo Bosebabireba abandi batumirwa batumiwe muri icyo gitaramo barimo Dr. Rusa umenyerewe mu busesenguzi mu bya politi n’ingingo zo gukunda Afurika Scovia Mutesi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, n’abandi bavugabutumwa barimo Dr Hakizimana Nicodem, Uwizeyimana Jilly Claude na Rev. Rutegeranya Damien.

Inzu y’ibitabo Summit  ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, bikaba biteganyijwe ko kizaba 7 Ukuboza 2025.

Indirimbo ya Bosebabireba “ibigeragezo” yatumye atumirwa muri Inzu y’Ibitabo summit

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA