Thierry Forger ntazakomeza gutoza APR FC 
Amakuru

Thierry Forger ntazakomeza gutoza APR FC 

SHEMA IVAN

May 13, 2024

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira, yatangaje ko batazakomezanya n’umutoza Thierry Froger mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Uyu Muyobozi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ubwo iyi kipe yari imaze guhabwa igikombe cya Shampiyona yegukanye ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, aho iyi nshuro itatsinzwe ibintu ikoze ku nshuro ya gatatu mu mateka.

Aganira n’itangazamakuru, Col Karasira yavuze ko umutoza Thierry Froger batazakomezanya.

Yagize ati: “Ntabwo tuzakomezanya (umutoza). Yakoze neza kudatsindwa umukino n’umwe ndumva bizamuha amahirwe yo gushakisha ahandi ariko natwe nadusaba tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twari twaramutumye yarabikoze.”

Yakomeje avuga ko ubu yemerewe kuzasaba akazi nk’abandi bose.

Ati: “Azasaba akazi nk’uko n’abandi bazagasaba ariko ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi bimeze utyo, ubwo ntibakiri aba APR FC.”

Abajijwe amakuru avuga ko APR FC yatangiye kurambagiza  rutahizamu w’Umunya- Nigeria Ani Elijah wa Bugesera FC, ati “Ntabwo barimo. Ku giti cyanjye ndamwemera ariko se wagira ba rutahizamu b’abanyamahanga babiri ukazabahemba iki? Iyo ni imibare, ibyo ntabwo ari byo.”

Nubwo yegukanye igikombe cya Shampiyona adatsinzwe, umutoza Thierry Forger ntabwo yakunzwe n’abafana b’iyi kipe cyane ko batahwemye kubigaragaza inshuro nyinshi muri uyu mwaka umwe bamaranye.

Forger yagizwe umutoza wa APR FC tariki 18 Nyakanga 2024, asimbuye Umunya- Morocco Adil Eradi Mohammed.

Muri rusange, muri uyu mwaka w’imikino APR FC yatsinze imikino 19, inganya 11 byatumye yegukana igikombe cya Shampiyona idatsinzwe, ibintu ikoze ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2019/20 na 2020/21.

APR FC ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League 2024-2025.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA