Thomas Frank watozaga Tottenham yirukanwe

Thomas Frank watozaga Tottenham yirukanwe

SHEMA IVAN

February 11, 2026

Ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yirukanye umutoza Thomas Frank nyuma y’amezi umunani gusa imuhaye akazi, aho anengwa kugira umusaruro muke.

Tottenham imaze imikino umunani idatsinda muri Premier League harimo ine yatsinzwe, irimo uwa Newcastle United yatsinzwe ibitego 2-1 ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026.

Tottenham Hotspur kuba iri ku mwanya wa 16, irusha amanota 5 Westham United ibanziriza amakipe atatu ya nyuma byatumye yirukana umutoza Thomas Frank kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026.

Umwongereza Thomas Frank w’imyaka 52, yagizwe umutoza wa Tottenham muri Kamena 2025 asimbuye Ange Postecoglo wari umaze kuyihesha UEFA Europa League, ahabwa amasezerano y’imyaka itatu, avuye muri Brentford yari amazemo imyaka irindwi.

Yari yatangiye neza muri Tottenham, atsinda imikino itatu muri itanu ibanza ya Premier League.

Thomas Frank watozaga Tottenham Hotspur yirukanywe kubera umusaruro muke

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA