Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), binyuze mu mushinga ALAC ugamije gutanga ubufasha bw’amategeko, wagaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza mu Gushyingo 2025, bakiriye ibibazo 1 367 birimo n’ahacishijwe ibikorwa remezo ariko abaturage ntibahabwe ingurane.
Ubushakashatsi bwa ALAC bugaragaza ko mu myaka 16 ishize bakiriye ibibazo 53 243 byiganjemo ibyo kudahabwa ingurane, iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, uburenganzira ku mutungo ruswa n’ibindi.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hari ibibazo by’abatarahawe ingurane bimaze imyaka irenga 10, byatewe n’aho yagiye inyuza imiyoboro y’amashanyarazi.
Mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yagaragaje ko kugeza ubu hari ingurane z’abaturage zituruka ku mitungo yabo yangijwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye zifite agaciro ka miliyari zisaga 79 z’amafaranga y’u Rwanda zitarishyurwa.
Ku wa 4 Mata 2025, Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yahawe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo gukemura ikibazo cy’ingurane ikwiye itarishyurwa abaturage.
Mu gusesengura icyo kibazo byagaragaye ko kugeza ku wa 01 Nzeri 2025, mu mishinga 430 ifite dosiye 185.253 zifite agaciro kangana na miliyari 162 Frw, muri zo dosiye 119.352 zifite agaciro ka miliyari 82,9 Frw zari zimaze kwishyurwa bingana na 51,08% by’ayagombaga kwishyurwa.
Byanagaragaye ko dosiye 65.905 zifite agaciro ka miliyari 79,4 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 48,92% zari zitarishyurwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI- Rwanda, Appollinaire Mupiganyi, avuga ko hari aho byagaragaye ko REG imaze imyaka irenga itanu itaratanga ingurane ku hanyujijwe ibikorwa remezo by’ingufu.
Avuga ko kumara igihe nk’icyo ari uburangare bukabije kandi itegeko riteganya ko umuturage agomba kubanza guhabwa ingurane mbere yuko igikorwa kiri mu nyungu rusange gikorerwa ku butaka bwe.
Yagize ati: “Ubwo ni uburangare bunakabije kuko no muri Bibiliya haravuga ngo icyo utifuza ko bagukorera ntukagikorere mugenzi wawe, ntabwo ntekereza ko ari uriya ushinzwe gutanga ingurane ikwiye, iyo aba ari muri uwo mwanya w’umuturage ko yategereza iyo myaka icumi.”
Mupiganyi yongeyeho kwimura abaturage nta ngurane bibashyira mu bukene bukabije kandi hari amategeko abarengera asaba inzego bireba gukurikirana ibyo bibazo bigakemurwa vuba.
Ati: “Ni ikibazo kigomba gukomeza kuganirwaho yewe n’ababishyira mu bikorwa bakumva ko nta gikorwa kibanza gukorwa umuturage atarahabwa ingurane.”
Umushinga ALAC ugaragaza ko hari ikibazo bakiriye mu Karere ka Bugesera kireba abaturage 50 cy’ahanyujijwe imiyoboro y’amashanyarazi ariko Akarere kakaba gakomeje kwitana ba mwana na REG ku bazaha abaturage iyo ngurane.
Ku ruhande rwa REG igaragaza ko ahanyuzwa ibikorwa by’imiyoboro y’amashanyarazi imigari cyangwa imito abaturage babanza guhabwa ingurane, kereka iyo habayemo ibibazo birimo nko kuba konti zarasinziriye cyangwa ibibazo by’ubutaka icyo gihe abaturage bashobora gutinda kuzibona.
Karanganwa Papias, ushinzwe kugenzura ibikorwa bya REG byangiza ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage avuga ko uburyo bwinshi bikorwamo haba ukwimurwa cyangwa guhabwa ingurane ibyo bikorwa uko bikwiye kandi n’ahagaragaye ibibazo bihutira kubikemura.
Ati: “Iyo ari umushinga ushobora kumwimura tumubarira imitungo igababwa agaciro akishyurwa ariko hari aho hajya haba ibibazo ugasanga umuturage nta byangombwa by’ubutaka afite cyangwa nta konti agira.”
Yongeyeho ko iyo umuntu afite ibyangombwa byuzuye yishyurwa ku gihe ndetse agahabwa na 5% y’impozamarira, ariko iyo hari abagaragaye ko batujuje ibyangombwa bagatinda kwishyurwa basabwa kubyubahiriza nabo bakazihabwa.
Nyuma yuko bigaragajwe ko hari miliyari zirenga 70 Frw z’ingurane ku mishinga itandukanye ya Leta, harimo n’iy’amashanyarazi, zari zitarishyurwa abaturage, Inteko Ishinga Amategeko yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita kuri icyo kibazo no kugishakira umuti mu ngengo y’imari ya 2026/26.
