Tiwa Savage ahakanye ibihuha byo gushotora Wizkid
Imyidagaduro

Tiwa Savage ahakanye ibihuha byo gushotora Wizkid

MUTETERAZINA SHIFAH

August 29, 2025

Umuhanzi wa Afrobeats Tiwa Savage wo muri Nigeria yateye utwatsi ibihuha bimaze iminsi bivugwa by’uko yaba afitanye umwuka mubi na Wizikid kubera yaba yaramushotoye akamwihenuraho.

Ni nyuma y’uko aba bombi bigeze kuvugwa mu rukundo nyuma bikavugwa ko batandukanyijwe n’uko Tiwa Savage yamwihenuyeho ndetse akanamushotora.

Ubwo yaganiraga n’abakunzi be yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ibizwi nka Live, uyu muhanzikazi yagaragarijwe urukundo ndetse bamwe bamubwira ko bamushyigikiye mu bikorwa bye bya buri munsi, icyakora umwe mu bari bamukurikiye amubwira ko hari bamwe mu bakunzi ba WizKid uzwi cyane nka Starboy batazamushyigikira kubera yahemukiye umuhanzi wabo.

Mu kumusubiza Tiwa Savage yabiteye utwatsi avuga ko bitigeze biba, icyakora abantu ari bo babikuririje akabona atabivugaho agahitamo kubireka.

Yagize ati: “Murakoze cyane, sinigeze mbikora. Ariko abantu bahise babikomeza iyo nkuru bayigira ukuri kandi bakabivuga nk’abayihagazeho, nanjye nkomeza guceceka.”

Icyakora uretse kuba abantu babivuga bigakwirakwizwa no mu itangazamakuru aba bombi ntabwo bigeze bagira icyo babivugaho ngo nibura hagaragare ibimenyetso.

Ibyo bihuha byatangiye kuvugwa nyuma y’uko mu 2018 aba bombi baketsweho gukundana nyuma yo kugaragaza ubusabane n’umubano udasanzwe, ubwo bafataga amashusho y’indirimbo Forever ya Wizikid yakoresheje Tiwa Savage mu mashusho yayo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA