Umuhanzi wo muri Nijeriya, Tiwa Savage yakomoje ku mbogamizi yahuye na zo akinjira mu muziki ku bijyanye n’imyambarire ye igaragaza ubwambure, anakomoza ku muhanzi afana muri Nigeria.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss FM yo mu Bwongereza, Savage yavuze ko yigeze kwibasirwa cyane mu minsi ya mbere agitangira uwo mwuga.
Ni ibintu yakomojeho ashingiye ku bisa nk’ibyigeze kumubaho birimo kuba muri iyi minsi ku muhanzi Ayra star umuhanzikazi ukomeje kubica bigacika muri Nigeria no mu ruhando mpuzamahanga.
Muri icyo kiganiro Savage yavuze ko akunda Ayra Star kubera ko adacika intege mu byo akora, ndetse yishimira urwego agezeho n’ubwo mu gihugu cyabo bakomeje kumushinja imyambarire idahwitse.
Ati: “Nkunda Ayra Star, mutekerezaho kenshi, aratangaje kandi n’umuhanga, ndamuhangayikira cyane kuko igihe natangiraga naciwe intege cyane cyane ku magambo mabi nabwirwaga ku bijyanye n’imyambarire yanjye (Sexy) kandi ugasanga akenshi n’indirimbo zanjye bavuga ko zibanda ku biterasoni.”
Yongeraho ati “kubona Ayra muri iki gihe yambaye amajipo magufi nk’uko benshi mu babivuga babyita, numva namubwira nti yigire ngufi kurushaho, aba agaragara neza bitangaje, ndabihamya ni umunyempano kandi arihariye ni icyamamare.”
Tiwa Savage aravuga ibi mu gihe Ayra Star ari umuhanzi uzamutse mu gihe gito kandi agakundwa, ku ruhando mpuzamahanga aho yakunzwe mu ndirimbo ze zirimo Stability, Rush, blody Samaritan n’izindi.