Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage, yiseguye ku bafana be ku bwo kwanga izina bakunze kumwita ‘Umwamikazi wa Afrobeats’ ashimangira ko hari n’abandi bahanzikazi bakabaye baryitwa.
Ni nyuma y’uko muri Nigeria hari abahanzi batatu bafatwa nk’abayoboye muri Afrobeat muri Nigeria bazwi nka ‘Big 3’ ugasanga hari n’ababona ko Tiwa Savage yakabaye yitwa Queen of Afrobeat.
Mu kiganiro yagiranye na Ebro wa Apple Music, uyu muhanzi yavuze ko ashimira abafana ariko kandi iryo zina ritakabaye ryitwa we wenyine.
Yagize ati: “Ni byo, bampamagara ‘Umwamikazi wa Afrobeats’, ariko turi benshi twakaryiswe. Kuri njye, sinjya nkunda iryo zina, numva wagira ngo ni ukwiyemera, ngomba kuba umuntu wicisha bugufi ikindi nta gisobanuro mbibonamo.”
Yongeyeho ati: “Nshimira abakunzi banjye barinyise nubwo ntarikunda, ariko ntekereza ko byatewe n’uko ari njye muhanzikazi wa mbere wamenyekanye muri iyi njyana, ariko mbasabye kunyumva sindikunda ariko ringaragariza urukundo bankunda.”
Savage avuze ibi mu gihe hari bamwe mu bakunzi b’ibihangano bye bari basabye ku mbuga nkoranyambaga ko na we yashyirwa mu bihangange bigize umuziki wa Nigeria aho kuba byakomeza gufatwa nka ‘Big 3’ akaba yakongerwamo bikaba ‘Big 4’.
Tiwa Savage aherutse gutangaza ko yakize ihungabana yari yaratewe no gutandukana n’uwahoze ari umugabo we, kugeza ubu akaba yiteguye gukundana n’undi mugabo.
Savage azwi kandi yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo All over, Scared of Love, you for me, Koroba n’izindi.