TMC yifashishije inyikirizo y’indirimbo ya Nyiranyamibwa mu ndirimbo nshya
Imyidagaduro

TMC yifashishije inyikirizo y’indirimbo ya Nyiranyamibwa mu ndirimbo nshya

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 13, 2026

Umuhanzi Mujyanama Claude wamamaye nka TMC, wahoze mu itsinda rya Dream Boys, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mumumpamagarire’, yifashishijemo amagambo yo mu nyikirizo y’indirimbo ‘Nimuntabare’ y’umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzana.

Uyu muhanzi yavuze ko yayikoze agamije gushimisha abakunzi be bari bamaze igihe bamusaba kubaha indirimbo nshya, ariko ashimangira ko bitavuze ko agarutse mu muziki nk’umwuga.

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be, TMC yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze nk’impano agenera abari bamaze igihe bifuza kongera kumva ibihangano bye.

Yagize ati: “Nayikoze mu rwego rwo kugira ngo abantu banyishyuza indirimbo nibura bongere bumve indirimbo imwe yanjye. Ntabwo ari ukuvuga ngo ndagarutse mu muziki, ngo mfite indi mishinga y’indirimbo, ahubwo ni ukugira ngo abantu banjye bari bakumbuye kunyumva banyumve.”

Muri iyi ndirimbo, TMC yanifashishije itsinda ry’ababyinnyi rimenyerewe mu kubyina indirimbo zo hambere zizwi nk’igisope, mu rwego rwo kongera kuryohera abakunzi b’umuziki bakunda iyo njyana.

Yavuze ko iyi ndirimbo ayituye abakunzi be bazwi ku izina ry’Indatwa, bamukundishijwe n’ibihangano bye ubwo yari akiri mu itsinda rya Dream Boys ahuriyemo na Nemeye Platini uzwi nka Platini P.

Ibyo wamenya kuri Dream Boys

Dream Boys ni itsinda ry’umuziki ryashinzwe mu 2009, rigizwe na Mujyanama Claude (TMC) na Nemeye Platini (Platini P), bari basanzwe bafitanye ubucuti kuva bakiri bato.

Iri tsinda ryamenyekanye mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe, zirimo ‘Magorwa’, ‘Isano’, ‘Isezerano’, ‘Iteka ni Iteka’ n’izindi.

Mu rugendo rwaryo rw’imyaka irenga icumi, Dream Boys ryitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro nyinshi, rinabasha kwegukana igikombe cyaryo.

Mu ntangiriro za 2020, TMC yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomerezayo amasomo n’ubuzima bwe, bituma imikoranire ye na Platini mu itsinda ihagarara, buri wese akomeza ibikorwa bye bya muzika ku giti cye.

TMC yakomeje gushyira hanze indirimbo ku giti cye, zirimo ‘Uwantwaye’ yasohotse muri Mata 2021, ariko mu bihe byakurikiyeho agaragaza ko atagishyira umuziki imbere nk’umwuga, ahubwo awukora mu gihe aboneye umwanya.

Mu 2025, yashyize hanze indirimbo ‘Ese?’, na bwo agaragaza ko yayikoze mu rwego rwo kwishimisha, atari uko yiyemeje gusubira mu muziki by’umwuga.

Uko yifashishije indirimbo ya Nyiranyamibwa

Gukoresha inyikirizo y’indirimbo ‘Nimuntabare’ ya Nyiranyamibwa Suzana ni kimwe mu bintu biranga iki gihangano gishya cya TMC.

Nyiranyamibwa Suzana yari umuhanzikazi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, uzwi mu ndirimbo zitandukanye zagize uruhare mu guteza imbere umuco n’umuziki nyarwanda. Yitabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, asiga umurage w’ibihangano byakomeje gukundwa n’Abanyarwanda.

Mu gihe inyikirizo y’indirimbo ye yongeye kumvikana mu gihangano cya TMC, ibitero bya ‘Mumumpamagarire’ byo bifite ubutumwa bwihariye bushingiye ku rukundo.

Muri iyo ndirimbo, TMC agaragaza umuntu wongeye gukunda no kwizera urukundo, ategereje uwo avuga ko yamwibye umutima, bikumvikanisha ko ari we ashaka ko bamuhamagara.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA