Togo yanze ubusabe bwa Tshisekedi bwo kwakira abarwanyi ba FDLR
Politiki

Togo yanze ubusabe bwa Tshisekedi bwo kwakira abarwanyi ba FDLR

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 11, 2026

Mu kinyabupfura cyinshi, Igihugu cya Togo cyanze kwakira abarwanyi b’umutwe wa FDLR, nyuma y’uko perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tsilombo, yegereye Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé  amusaba  kwakira abo barwanyi badashaka gutahuka mu Rwanda. 

Nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique, Togo ni cyo gihugu cyari cyatekerejweho na Leta ya RDC kugira ngo cyakire bamwe mu barwanyi ba FDLR batifuza gusubira mu Rwanda, ariko ubuyobozi bwacyo bwaje kwanga ubwo busabe mu kinyabupfura kuko buzi neza ko u Rwanda rutigeze bwanga kubakira nk’uko biteganywa n’umurongo w’ubuhuza.

Uwo mugambi wo kohereza abagize umutwe wa FDLR mu kindi gihugu watangijwe na Congo mu gihe hari umurongo ufatika washyizweho kandi wemejwe mu masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati y’u Rwanda na RDC.

Impuguke mu bya Politiki zitangaza ko icyo cyemezo cyo kubashakira igihugu kibakira gikubiye muri gahunda yagutse yo gukingira ikibaba abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka isaba 30 bateza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, barimo n’abakurikiranyweho ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ku wa 29 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi n’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Kwishyira hamwe kw’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni yari yatangaje gahunda yo gushyira mu bikorwa igikorwa cyo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubakoranyiriza ahantu hamwe no gusenya uwo mutwe.

Iyo gahunda yanateganyaga ko abarwanyi ba FDLR batazifuza gusubira mu Rwanda bashakirwa ikindi gihugu cyo muri Afurika cyabakira. Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yavuze ko igihugu cye cyari cyatangiye gukoranyiriza bamwe muri abo barwanyi mu kigo cya gisirikare cya Kitona, giherereye mu burengerazuba bwa RDC.

Tshisekedi yabigeretse ku Rwanda nyuma yo guterwa utwatsi

Ku wa 30 Ukwakira 2026, ubwo Félix Tshisekedi yari mu kiganiro n’Abanyekongo baba mu Burusiya cyabereye i Moscou, yavuze ko hari Umukuru w’Igihugu cyo muri Afurika wari wabanje kwemera kwakira abo barwanyi, ariko nyuma akisubiraho.

Yavuze ko yari yabwiye Abanyamerika ko hari igihugu kitari u Rwanda cyemeye kwakira abarwanyi ba FDLR, ariko ngo amakuru akigera kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yaje kuganiriza uwo muyobozi w’icyo gihugu atahise atangaza, amubwira ko kubakira bishobora gufatwa nko kugira uruhande abogamiyeho mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC.

Perezida Tshisekedi yabwiye aho baturage be ko uwo Mukuru w’Igihugu amaze kumva ibisobanuro yahawe yahise ahindura icyemezo yari yafashe.

Gusa, amakuru Jeune Afrique yakusanyije agaragaza ko icyo gihugu ari Togo, ariko abayobozi bakomeye muri iki kinyamakuru cyaganiriye na bo bahakana ko kwanga kwakira abo barwanyi byaba byaratewe n’igitutu cy’u Rwanda.

Togo yavuze ko itagomba kubogama

Togo ifite umwihariko muri iki kibazo kuko Perezida wayo, Faure Essozimna Gnassingbé ari we Muhuzabikorwa w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bigamije gushakira umuti amakimbirane n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Icyo gihugu cyagaragaje ko kigomba gukomeza kubahiriza inshingano zacyo zo guhuza impande zombi, aho kugira uruhare mu cyemezo gishobora gufatwa nk’icyo gushyigikira uruhande rumwe.

Umwe mu bantu babarizwa mu itsinda ry’ubuhuza rya Togo yabwiye Jeune Afrique ko isuzuma ry’iyo gahunda ndetse n’izindi gahunda zigamije guhagarika ibikorwa bya FDLR bigomba gukorwa n’impande zirebwa na byo, hashingiwe ku mabwiriza n’igenamigambi ry’ibikorwa bumvikanyeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na we yavuze Togo itigeze ibagezaho amakuru y’uko RDC yaba yarabasabye kwakira abarwanyi ba FDLR.

Gahunda ya RDC yo kurandura FDLR irakemangwa

Gahunda ya RDC yo kwambura intwaro no kurandura burundu abarwanyi ba FDLR irakemangwa kuko abo barwanyi babaye inkingi ya mwamba y’igisirikare cya Leta (FARDC), by’umwihariko mu rugamba rwo guhangana n’Abanyekongo bakomeje kurwanya imiyoborere ishingiye ku ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Kuri Guverinoma y’u Rwanda, ibyo Leta ya Congo ibwira amahanga ni ikinamico ridafite aho rihuriye n’ubushake nyakuri bwa Politiki bwo kurandura uwo mutwe, kuko ibikorwa byose ari uburyo bwo kuyobya uburari cyane ko bigoye kwiuraho abo barwanyi bagizwe nk’abajyanama b’Igihugu mu bya gisirikare na Politiki mpuzamahanga. 

Gusa Jeune Afrique ivuga ko umushinga w’agakingingirizo wa RDC ushyigikiwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihamya ko iyo gahunda ishobora kuba intambwe ishimishije mu rugendo rw’amahoro. 

Gusa binavugwa kandi ko Amerika yasabye RDC gutanga ibisobanuro birambuye ku buryo iyo gahunda izashyirwa mu bikorwa no kuyitangiza bidatinze.

Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, yabaye ku wa 13 Ukwakira 2026, uhagarariye Amerika ushinzwe imicungire n’ivugurura ry’Umuryango w’Abibumbye, Jeffrey Bartos ni we wasabye RDC gusobanura neza uko izashyira mu bikorwa iyo gahunda.

Ku wa 30 Ukwakira 2026, Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari na ryo ryasabye ko hashyirwaho gahunda y’ibikorwa isobanutse n’ingengabihe yo kuyishyira mu bikorwa.

FDLR ni umutwe witwaje intwaro ugizwe ahanini n’abarwanyi b’Abanyarwanda, urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ababakomokaho, umaze imyaka isaga 30 ukorera mu burasirazuba bwa RDC. 

Guhagarika ibikorwa byawo no kuwambura intwaro ni kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje kubangamira urugendo rwo kubaka amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, guhembera politiki y’urwango mu Karere n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kudindiza umubano hagati y’u Rwanda na RDC.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA