Tom Close yibukije abatifuriza u Rwanda ineza ko rurinzwe
Amakuru

Tom Close yibukije abatifuriza u Rwanda ineza ko rurinzwe

MUTETERAZINA SHIFAH

February 24, 2026

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yatanze ubutumwa bwibutsa amateka y’u Rwanda, agaragaza ko u Rwanda rw’uyu munsi ruteye amabengeza rutiyubatse, kandi ko abarwubatse bagihari asaba abakurikira imbuga nkoranyambaga kutazayobywa n’ibisebya u Rwanda bihavugirwa.

Ni mu butumwa yasangije abamukurikira kuri X, nyuma yo gusangiza amafoto y’inyubako n’ibikorwa remezo bishimangira iterambere ry’u Rwanda, ayaherekesha amagambo yiyama abatarwifuriza ineza.

Yanditse ati: “U Rwanda rwa none rutangarirwa n’Isi ntabwo rwavuye mu ijuru ngo rwiture hasi ngo baa!… Rwavuye mu bitambo by’amaraso y’abarwitangiye, hamwe n’ibyuya ndetse n’amajoro yarawe n’abarwo barwubatse.”

Uwo muhanzi yagarutse kuri ibi nyuma y’umunsi umwe uwahoze ari umujyanama w’abahanzi Mupendi Rmadhan uzwi nka Bad Rama akoze ikiganiro aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, kuri Instagram (Live), agashyigikirwa na benshi basanzwe bifuriza inabi u Rwanda, Tom Close abakurira inzira ku murima agira ati: “U Rwanda muvuga ni rwo dutuyemo ntabwo ari urwo mutubwira, naho ibyo bindi urimo ni amaco y’inda. Ubundi mwabaye mugira roho nzima ibatera kugira isoni z’amahano ntimwakabaye munatinyuka kuvuga ubusa. Imisozi y’u Rwanda mwatsinzeho abarwo ntizatuma mutuza, n’iyo mwajya he!”

Tom Close yakomeje yibutsa abiyemeje kurwanya u Rwanda bari mu mashyamba ababwira ko u Rwanda rurinzwe kandi uwabatsinze ntaho yagiye.

Ati: “Muzarindagira kugeza ryari? Igihe mwategerereje izo ndagu, abagiye ari abana bakaba barasaziye iyo mu mashyamba, abavukiyeyo bakaba bararuhiyeyo uwa kavuna, mwahonotse mugashyira akarago hasi mukaza mu rwababyaye? U Rwanda rwabatsindiye mu nkongi, mu iganzamwonga ntiruzarara nze.”

Ibyo Tom Close yakoze byagaragaje ko kuba umuhanzi cyangwa umuntu uzwi bidahagije gusa ahubwo ari amahirwe yo gukoresha izina ryabo mu gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu harimo no kucyivuganira aho kivuzwe nabi.

Tom Close yibukije Abanyarwanda bakiri mu ishyamba ko bataha mu rwababyaye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA