Tombe ya Element imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri
Imyidagaduro

Tombe ya Element imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri

MUTETERAZINA SHIFAH

April 15, 2025

Umuhanzi akaba n’umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki Fred Robinson Mugisha, uzwi cyane nka Element Eleeeh, ari mu byishimo nyuma y’uko indirimbo ye Tombe imaze kuzuza abayirebye (Views) barenga miliyoni ebyiri mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Yabigaragararije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasangizaga abamukurikira uko indirimbo ihagaze mu bijyanye no kurebwa ku rubuga rwa You Tube.

Iyi ndirimbo imaze ibyumweru bibiri ishyizwe ahagaragara, akaba yarifashishijwemo Sherrie Silver usanzwe ar’umubyinnyi ubikora kinyamwuga.

Bisa nk’aho Element na Kompanyi abarizwamo bageze ku ntego, kuko imwe mu mpamvu bagendeyeho bahitamo gukoresha Sherrie Silver mu mashusho y’iyo ndirmbo, harimo no kuba yatuma imenyekana ikanakundwa na benshi nkuko Jobby Joshua ushinzwe kuvugira 1:55 am yabisobanuye mu kiganiro aheruka kugirana n’Imvaho Nshya.

Icyo gihe yagize ati: “Sherrie Silver ni inshuti ikomeye ya 1:55 AM, kuva ku bantu bose kugeza kuri Element, by’umwihariko akaba umukorigurafa (choreographer) nk’akazi ke, indirimbo zikomeye zo hanze n’ibitaramo byo mu Rwanda aba yaragiye abigiramo uruhare.”

“[…] Sherrie Silver yaherukaga kugaragaramo mu ndirimbo ‘This is Amerika’ yakunzwe cyane n’abantu batandukanye, kandi nk’umuntu wifuza kugera kure, aba akeneye umuntu ufite ubushobozi buri ku rwego mpuzamahanga.”

‘Tombe’ ni indirimbo imaze ibyumweru bibiri hanze, amashusho yayo akaba yarafashwe akanayoborwa n’abayobozi (director) babiri, barimo GAD hamwe na Uniquo usanzwe ari murumuna w’umuhanzi Muneza Christopher, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 2.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA