Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 27 Gashyantare 2022 ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “Tour du Rwanda 2022” ryari ryatangiye taliki 20 Gashyantare 2022.
Ingengo y’imari y’ibihembo by’abakinnyi yanganaga n’ibihumbi 44,6 by’amayero ni ukuvuga asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Abakinnyi b’Abanyarwanda bose hamwe batsindiye ibihumbi 4,230 by’amayero ni ukuvuga miliyoni 4,8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mugisha Moise wegukanye intera ya nyuma ya Tour du Rwanda 2022 akaba akinira ikipe ya Pro Touch muri Afurika y’Epfo ni we watsindiye amafaranga menshi agera ku mayero 1690 akaba asaga miliyoni 1,9 y’amafaranga y’u Rwanda na ho Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite wanaje hafi ku rutonde rusange (9) yatsindiye muri rusange amayero 1,150 asaga miliyoni 1,3 y’amafaranga y’u Rwanda.

Tesfazion Natnael ukomoka muri Eritrea wegukanye Tour du Rwanda 2022 akaba akinira ikipe ya Drone Hopper-Androni mu Butaliyani we n’ikipe batsindiye ibihumbi 9,040 akaba asaga miliyoni 10,2 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri aya mafaranga, Tesfazion yatsindiye wenyine ibihumbi 5,380 by’amayero akaba ari miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bihembo kuri ubu nta bwo abakinnyi n’amakipe bahita babihabwa ahubwo abategura irushanwa babyohereza muri UCI akaba ari yo izabishyikiriza abakinnyi nyuma yo gukora igenzura ku bakinnyi ko batakoresheje ibyongera imbaraga n’ibindi. Ibi kandi byakozwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyakunze kugaragara mu masiganwa amwe n’amwe muri Afurika aho abakinnyi batsindiraga ibihembo ntibabihabwe.