Umubiligi William Lecerf w’imyaka 21 ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 ku ntera y’ibilometero 93 kahagurukiye i Karongi berekeza mu Karere ka Rubavu.
Saa tanu n’igice zuzuye ni bwo abakinnyi bari bahagurutse mu Mujyi wa Karongi, babanza kugenda kilometero 1.7 itabarwa, isiganwa nyirizina ritangira kubarwa bageze ahitwa Bupfune.
Bageze ahitwa Fuwaye ubwo bari bamaze kugenda kilometero 2, Umunya-Eritrea Araya yabimburiye abandi kuva mu gikundi bahita bamugarura, akurikirwa na Azzedine Lagab wa Algeria ariko na we bahita bamugarura.
Nyuma yaho Chris Froome yahise ava mu gikundi asiga abandi, ayobora kilometero eshanu ari imbere wenyine ndetse anashyiramo amasegonda 10, ariko na we baza kumufata.
Bageze ahitwa Fuwaye, Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies na we yaje kuva mu gikundi, atangira kuyobora isiganwa ari wenyine imbere, azamuka umusozi wa Rutsiro ayoboye, akomeza i Gisiza, Nyoto, Nkomero, Gacaca na Kinihira akiyoboye, aho yagezeho anashyiramo ikinyuranyo cy’umunota 1’55.
Ku kilometero cya 62, Umufaransa Brieuc Rolland ukinira ikipe ya Groupama-FDJ, yaje na we gutoroka igikundi aragenda asatira Latour ndetse aza no kumucaho.
Pierre Latour wari wayoboye isiganwa isaha irenga ndetse na Kilometero zigera kuri 50, yaje gushyikirwa n’igikundi cya kabiri, Rolland akomeza kuyobora wenyine, ubwo basatiraga kwinjira mu Mujyi wa Rubavu.
Habura kilometero 2.5 gusa, Brieuc Rolland na we igikundi kiyobowe na Restrepo Valencia ndetse na Maillot Jaune cyahise kimushyikira.
Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep ni we waje guhita abarusha umuvuduko abatanga kwambuka umurongo usoza isiganwa, aba yegukanye agace ka Karongi-Rubavu.
Umwenda w’umuhondo wagumanye Pepign Reinderink na we ukinira Soudal Quick-Step Devo Team.
Umunyarwanda waje imbere ni Mugisha Moise nk’uko byari byagenze ejo, akaba yaje ku mwanya wa 18 akoresheje ibihe bingana n’uwa mbere, ku rutonde rusange akaba ari uwa 17, naho Manizabayo Eric akaza ku mwanya wa 21 asigwa amasegonda 57.
Tour du Rwanda 2024 izakomeza kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024 hakinwa agace ka Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13).