Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Donald Trump, yemeye kugabanya imisoro isoresha ibicuruzwa bituruka mu Buhinde akayigeza kuri 18% ivuye kuri 50%, kubera bwahagaritse kugura Peteroli y’u Burusiya.
Perezida Trump yari aherutse gushyiraho imisoro ya 25% ku bicuruzwa by’u Buhinde, wiyongera ku wundi wa 25%, buzira kugura peteroli y’u Burusiya.
Trump yavuze ko kuba u Buhinde bugiye gutangira kugura peteroli muri Amerika, byashoboka bukazayigura no muri Venezuela bigaragaza ubucuti n’imikoranire.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Trump yagize ati: “Hejuru y’ubucuti n’ubwubahane na Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi nk’uko yabisabye, uhereye aka kanya twemeranyije ku masezerano y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buhinde, aho Amerika izagabanya umusoro ukagera kuri 18%.”
Trump yongeyeho ko Minisitiri Modi yemeye ko u Buhinde buzagura ibicuruzwa bya Amerika bifite agaciro karenga miliyari 500 z’amadolari birimo ibijyanye n’ingufu, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi bicuruzwa.
Nyuma y’iryo gabanyuka ry’umusoro n’ibiganiro by’impande zombi Minisitiri Modi yagaragaje ko mu izina ry’abaturage b’u Buhinde yishimiye kuganira n’inshuti ye magara Perezida Trump ndetse n’ibicuruzwa bikaba byagabanyirijwe umusoro.
Muri Kanama umwaka ushize ni bwo Trump yakubye kabiri imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde ayigeza kuri 50%, agamije kubushyiraho igitutu ngo buhagarike kugura peteroli y’u Burusiya.
Mu ntangiriro za Mutarama yari yanavuze ko iyo misoro ishobora kongera kuzamuka mu gihe u Buhinde butagabanyije ibyo bugura mu Burusiya bugatangira gukorana bya cyane na Amerika.
U Buhinde bukoresha cyane peteroli ivuye hanze ku kigero cya 90% ndetse kuva mu 2022, bwakoresheje cyane ivuye mu Burusiya ariko mu bihe bishize bwagiye bugabanya umubare wa peteroli bugura muri icyo gihugu uva ku ngunguru miliyoni 1.2 ku munsi ugera ku 800.000 nkuko raporo y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ibigaragaza.
Iri gabanywa ry’imisoro kandi ritangajwe nyuma y’uko u Buhinde n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagiranye amasezerano y’ubucuruzi busesuye, (free trade agreement).
