Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahamije ko mu nama Mpuzamahanga y’Ubukungu (WEF: World Economic Forum) iri kubera i Davos mu Busuwisi azabwira abayobozi bo mu bihugu by’u Burayi ko agomba kwigarurira ikirwa cya Greenland.
Ubwo butumwa Perezida Trump yabutambukije ku mbuga nkoranyambaga ze asubiza ubwari buvuye kuri Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari wamubwiye ko atari gusobanukirwa ibyo ari gukorera Greenland.
Iyi nama yatangiye ku wa 19 Mutarama 2026, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bitandukanye ku Isi, Trump yavuze ko bagomba kuyivamo bamenye umugambi we wo kwigarurira Greenland.
Trump yavuze ko atazasubira inyuma ku byo yiyemeje kuko Greenland ayikeneye ku bw’umutekano w’igihugu cye n’Isi, ndetse ahita agaragaza ifoto yashyize ibendera rya Amerika kuri Greenland.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yatangaje ko kuva muri Gashyantare 2026 hari ibihugu umunani bizashyirirwaho umusoro wa 10% bizira kurwanya umugambi wo kwigarurira Greenland.
Ibyo bihugu birimo Danmark, Norvège, Suède, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi na Finland.
Yashimangiye ko uwo musoro uzagera kuri 25% muri Kamena 2026, mu gihe bazakomeza kurwanya umugambi we wo kugura Greenland cyangwa kuyigarurira byuzuye.
Gusa Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens Frederik Nielsen yavuze ko batazemera igitutu cya Amerika ndetse abaturage b’icyo gihugu bakoze imyigaragambyo yamagana umugambi wa Amerika.
