Perezida Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko agiye kugira uruhare rutaziguye mu biganiro bya Iran yoherejemo intumwa ze, biganisha ku masezerano n’icyo gihugu kuri gahunda ya nikeleyeri.
Icyiciro cya kabiri cy’ibyo biganiro biteganyijwe kubera i Geneve mu Busuwisi kuri uyu wa Kabiri, byitabiriwe n’intumwa nkuru ya Trump, Steve Witkoff n’umukwe we Jared Kushner, mu gihe ku ruhande rwa Iran byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi.
Avugana n’itangazamakuru Perezida Trump yavuze ko Iran yemera amasezerano mu gihe Abbas Araghchi, we avuga ko umurongo icyo gihugu cyafashe kuri nikeleyeri uhamye kurusha uko byahoze.
Iran yashimangiye ko ibi biganiro byagizwemo uruhare na Oman byibanda kuri gahunda yayo ya nikeleyeri, no kuba Amerika yakuraho ibihano by’ubukungu yabafatiye, nubwo Amerika yo yavuze ko hashobora no kuganirwa ku bindi bibazo birimo n’ububiko bwa misile za Iran.
Trump yavuze ko Iran itifuza guhura n’akaga ku bwo kwanga amasezerano cyane ko yigeze guhura nazo ubwo Amerika yagabaga ibitero ku bubiko bwayo bwa nikeleyeri umwaka ushize.
Ibi biganiro bibaye mu gihe Amerika ikomeje kongera ingufu za gisirikare mu Burasirazuba bwo hagati ndetse BBC yemeje ko ubwato bunini cyane kurusha ubundi ku Isi n’indege by’intambara byamaze kugezwa hafi ya Iran.
Ni mu gihe ubuyobozi bwa Iran buvuga ko Amerika niramuka ibagabyeho ibitero hazaduka intambara y’urudaca mu Karere kose kandi izihorera ku nshuti z’akadasohoka z’icyo gihugu.