Trump yise akaga imikoranire y’u Bwongereza n’u Bushinwa
Mu Mahanga

Trump yise akaga imikoranire y’u Bwongereza n’u Bushinwa

KAMALIZA AGNES

January 30, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko imikoranire y’u Bwongereza n’u Bushinwa igamije kongera ishoramari n’ubucuruzi   ari akaga gakomeye.

Trump atangaje ibyo mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer kuva ku wa Gatatu ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bushinwa rugamije kunoza umubano n’imikoranire.

Perezida Trump ubwo yari mu muhango wo kumurika filimi ivuga ku mugore we mu ijoro ryacyeye, yanenze bikomeye amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari Minisitiri Keir Starmer yasinyanye na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, muri urwo ruzinduko, nubwo u Bwongereza bwavuze ko bwari bwaramenyesheje Washington DC iby’urwo ruzinduko n’ibirukubiyemo.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza byatangaje   ko  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we ateganya kugirira uruzinduko mu Bushinwa muri Mata.

Nubwo Trump nta byinshi yatangaje ku mubano w’u Bwongereza n’u Bsuhinwa ariko yaburiye ibihugu nka Canada kwirinda kugirana umubano n’u Bushinwa kuko byarushaho kuba bibi cyane.

Yongeyeho ati: “Canada iri mu bihe bibi kandi iri gukora nabi cyane rero ntishobora gufata u Bushinwa nk’igisubizo.”

Mu cyumweru gishize Trump yaburiye Canada ayikangisha kuyishyiriraho imisoro   ihanitse mu gihe yaba ishyize mu bikorwa amasezerano y’ubukungu yagiranye n’u Bushinwa ubwo Minisitiri w’Intebe, Mark Carney yari yasuye Beijing.

Trump yikanga ko mu gihe u Bushinwa bwakorana n’ibyo bihugu mu bukungu byashyira umutekano w’igihugu cye mu kaga kandi bishobora gushyira hanze amakuru y’ibanga n’umutekano w’ibihugu byo mu Burengerazuba.

Amerika imaze igihe kinini ashinja u Bushinwa kwifashisha ubucuruzi n’ishoramari mu kuneka amakuru no kwiba ikoranabuhanga, ndetse Trump avuga ko gukorana n’u Bushinwa bigabanya imbaraga z’ubukungu bwa Amerika.

Iyo mikoranire kandi ibonwa nko gutambamira umugambi wa Trump wo gushyira imbere inyungu za Amerika, aho avuga ko ibihugu by’inshuti bigomba gushakira ibisubizo mu gihugu cye aho kujya mu Bushinwa n’ahandi.

Trump yise akaga umubano w’u Bwongereza n’u Bushinwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA