Marco Trungelliti ukomoka muri Argentine, yegukanye “ATP Challenger 100, Kigali II” atsinze Umutaliyani Marco Cecchinato amaseti 2-1 (4-6, 6-0, 6-3) ku mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya IPRC Kigali Ecology Tennis Court.
Ni umukino wakurikiwe n’abarimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi batandukanye. Yari inshuro ya gatatu u Rwanda rwakira aya marushanwa mpuzamahanga ya Tennis ahuza ababigize umwuga.
Muri uyu mukino wa nyuma, iseti ya mbere yaranzwe no guhangana cyane yegukanywe na Cecchinato atsinze amanota 6-4 ariko mu iseti ya kabiri yasaga n’ufite ikibazo cy’urutugu, ayitsindwa ku manota 6-0.
Marco Trungelliti yagaragaje imbaraga nyinshi mu iseti ya gatatu yabanje gutsindwamo amanota abiri adakoramo, ariko azamukana Cecchinato kugeza amutsinze amanota 6-3. Trungelliti yaherukaga kwegukana iri rushanwa rya ATP i Kigali ubwo ryatangaga amanota 50 mu 2024.
ATP Challenger mu Rwanda iri mu marushanwa atatu agize African Tennis Tour. Andi abera i Abidjan muri Côte d’Ivoire n’i Brazzaville muri Congo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko hari inyungu nyinshi u Rwanda rukura mu kwakira amarushanwa ya Tennis ya ATP Challenger.
Yagize ati: “ATP Challenger yatangiye mu Rwanda iri ku rwego rwa 50, uyu munsi turi ku rwego rwa 75 ni 100 mu byumweru bitandukanye.
Kuva gutangiye kugeza uyu munsi hari byinshi twagiye tubona ku bakinnyi ubwabo n’indi mirimo iba ikenewe iruhande rw’ikibuga haba abasifura n’abandi twagiye tubongerera amahugurwa ndetse n’abakinnyi b’Abanyarwanda rwaberetse uko bagera aho abandi bakomeye bageze”
Yakomeje avuga ko kwakira amarushanwa ya Tennis ya ATP Challenger mu Rwanda ari ugukomeza guha abakinnyi b’Abanyafurika amahirwe yo kuzamura impano zabo.
Yagize ati: ”Muri gahunda y’ubudasa bwacu bwo kurikwirakwiza ahandi hose kuko uyu mufatanyabikorwa gukora mu kuritegura ni we warigejeje ahandi kandi hano byagenze neza.”
Akomeza agira ati: “Ni no kugira ngo dukomeze duhe amahirwe abakinnyi b’Abanyafurika mwabonye ko hari ibihugu by’Afurika bitandatu, ni uburyo bwo kugira ngo twongere amahirwe abanyafurika mu kuzamura amanota n’imyanya yabo mu ruhando mpuzamahanga.”
Ni ku nshuro ya gatatu aya marushanwa abereye mu Rwanda, ATP Challenger 100 ikaba ije ikurikira ATP Challenger 75 yabaye hagati y’itariki ya 2-8 Werurwe .
Imikino yombi yahuje abakinnyi 66 baturutse mu bihugu 20.






