Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomoje ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikinyoma cy’u Burundi, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anavuga no kuri manda ya kane.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique.
Perezida Kagame yavuze ko hakiri akazi kugira ngo umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC urangire. Yongeyeho ko aho ibintu bigeze umubano w’ibihugu byombi ugana mu nzira nziza.
Ni nyuma y’aho Perezida João Lourenço aherewe inshingano zo guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
RDC ishaka gushyiraho amabwiriza y’ihagarikwa ry’imirwano kwa M23 bityo igasubizwa mu buzima busanzwe.
Nyamara u Rwanda bituma narwo rwumva ko rukwiriye gushyiraho amabwiriza yarwo.
Agira ati: “Niba uruhande rwa Congo rushaka gushyiraho amabwiriza, bituma natwe twumva ko dukwiriye gushyiraho ayacu.
Icyo gihe ntabwo tuzigera tugera ku mwanzuro, bityo ikibazo ntigikemurwe uko bikwiriye. Ubwo nanjye nasaba ko Perezida Tshisekedi avuguruza amagambo yavuze ko ashaka gushoza intambara ku Rwanda hanyuma agahindura ubutegetsi.
Navuga ko FDLR nitabanza kuvanwa ku butaka bwa Congo, ntazemera kuganira n’ibindi. Ibyo ntabwo byageza abantu ku mahoro. Nkeka ko dukwiriye kureba kure.”
Perezida Kagame avuga ko bimwe mu bibazo RDC ifite bituruka imbere mu gihugu, ibindi biva hanze yayo.
Abarwanyi ba ‘M23’ cyangwa se izina ryose wabaha, ni ikibazo cy’imbere muri Congo.
Abasaga ibihumbi ijana bo mu miryango yabo ni impunzi mu Rwanda.
Ati: “Harimo abahamaze imyaka 23 kandi hari ibindi bihumbi bya bene wabo bihunga buri munsi kubera kwibasirwa no kurimburwa.
Kuva iyi mirwano iheruka yatangira, abasaga 15,000 bamaze guhungira mu gihugu cyacu”.
Ingabo zanze kugendera ku byifuzo bya Tshisekedi byo guhangana na M23, zahise zirukanwa.
Ati: “Ni icyo duheraho tunenga abayobozi ba EAC n’aba SADC. Felix Tshisekedi yabashije kubeshya abayobozi, ibihugu kugeza no ku miryango y’uturere, ateranya EAC na SADC.”
Akomeza agira ati: “Tshisekedi aribeshya hanyuma agashaka kubeshya n’abandi ngo bakemure ikibazo uko we abishaka.”
Perezida Kagame yavuze ko Perezida w’u Burundi yamubeshye
Ubwo umutwe w’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba washyirwagaho, u Burundi bwari buwurimo.
Ubwo Tshisekedi yirukanaga uyu mutwe, u Burundi bwasigaye muri RDC hashingiwe ku masezerano ibi bihugu byagiranye.
Ati: “Ubwo twabonaga amakuru y’ubutasi y’uko u Burundi bwitegura kohereza ingabo muri Congo kugira ngo zifatanye n’iza RDC ku rugamba, nahamagaye Perezida Ndayishimiye kuri telefone, mubwira ko ingabo z’igihugu cye zigiye kurwana mu izina rya Kinshasa, bitandukanye n’ubutumwa zabanje.
Namubwiye ko ari bibi kuko bizatuma zikorana na FDLR hafi y’umupaka wacu, bityo ko biteye impungenge ku mutekano wacu.
Perezida Ndayishimiye yansubije ko atari ukuri, ko uwampaye amakuru yambeshye.
Namusubije ko nishimiye kwibeshya kandi ko niba nibeshya, bizagaragara. Nyuma y’ibyumweru bishobora kuba bitageze kuri bibiri, ingabo zabo zarwaniraga ku ruhande rw’iza RDC na FDLR. Mbese ahubwo ni we wambeshye!”
Ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Bufaransa buzahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Perezida Kagame yabwiye Jeune Afrique ati: “Bubishatse bwanahitamo kutaza cyangwa bukohereza uwo bushaka.”
Kuri manda ya kane yasabwe kwiyamamazaho, avuga ko Abanyarwanda batamurambiwe.
Ati: “Iyo baba bandambiwe ntabwo bari kongera kuntanga ku yindi manda. Uku kutabyemera bifitwe n’abanyamahanga, twe nta kibazo tubifiteho.”