Tshisekedi yageretse ku Rwanda iperereza ririmo gukorwa ku muryango we 
Politiki

Tshisekedi yageretse ku Rwanda iperereza ririmo gukorwa ku muryango we 

Imvaho Nshya

November 6, 2026

Tariki ya 14 Ukwakira 2026, abashinzwe umutekano n’abashinjacyaha mu Bubiligi basatse urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo n’izindi ngo z’abo mu muryango we mu bice bitandukanye bya Bruxelles, Wallonie na Flandre.

Impuguke mu bya Politiki y’Akarere zikomeje gutangazwa n’uburyo iryo sakwa na ryo Perezida Tshisekedi yarigeretse ku Rwanda n’ubuyobozi bukuru bwarwo mu gihe rishingiye ku birego byatanzwe n’Imiryango itari iya Leta muri Nyakanga 2025, yerekanye ibihamya bifatika bigaragaza ibyaha by’uwo mu Muryango birebana na ruswa, iyezandonke, no kwigwizaho imitungo mu buryo bw’uburiganya.  

Nk’uko byashimangiwe n’Ikinyamakuru Libre, Perezida Tshisekedi yashinjije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kugira uruhare muri iryo perereza ubutabera bw’u Bubiligi bukomeje gukora ku bantu bo mu muryango we, avuga ko kugeza ubu atarasobanurirwa ibyavuye mu isaka ryakorewe mu ngo zabo.

Ibi Tshisekedi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye i Moscou mu Burusiya, aho yari yitabiriye inama yiga ku bufatanye bw’u Burusiya na Afurika (Russia-Africa Summit) ku wa 28-29 Ukwakira 2026, akanahura na Perezida Vladimir Putin.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba mu Burusiya, Tshisekedi yagarutse kuri iryo perereza mu rwego rwo gushaka kugaragaza ko abakorwaho iperereza atari bo kibazo ahubwo ikibazo kiri ku Rwanda adahwema kubwira Isi yose ko ari rwo soko y’ibibazo byose bya Congo. 

Tshisekedi yavuze ko abona ko iryo perereza riri gukorwa ku busabe bw’abarwanya ubutegetsi bwe, ashinja Perezida Kagame kuba ari we uriyoboye.

Yagize ati: “Kuri Perezida Tshisekedi, nta gushidikanya ko Perezida w’u Rwanda ari we uyoboye iki gikorwa cy’ubutabera bw’u Bubiligi.”

Yakomeje avuga ko abo yita abagize uruhare muri icyo gikorwa bagishije inama umunyamategeko avuga ko afitanye umubano wa hafi n’Abanyarwanda umaze imyaka 30, amushinja gukorana n’abo avuga ko bamubeshyera.

Tshisekedi yavuze ko icyo gikorwa kigamije kugirira nabi umuryango we, kugira ngo na we ubwabyo bimugireho ingaruka.

Yagize ati: “Bashyize hamwe n’umunyamategeko, umunyamategeko w’ibinyoma w’Umuzungu, umaze imyaka 30 yegeranye cyane n’Abanyarwanda, kandi bamenyereye kubeshya. Bahuje imbaraga n’uwo nasimbuye ku butegetsi. Intego yari iyo kugera ku muryango wanjye, bibwira ko nanjye bizangiraho ingaruka.”

Abakurikiranywe barimo umugore we Denise Nyakeru Tshisekedi n’abahungu be Fanny na Anthony ndetse n’abavandimwe be Christian, Jacques, uwitwa Jean-Claude hamwe na babyara be ndetse na muramu we.

Bose bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bakaba bakurukiranyweho ubufatanyacyaha mu byaha bya ruswa, kwigwizaho umutungo, iyezandonke, n’indi myitwarire y’ubunyacyaha ifitanye isano no gusahura cyangwa kunyaga ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Haut Katanga n’iya Lualaba. 

Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi Ann Fransen ni we watanze ikirego nyuma yo gukusanya ibimenyetso simusiga bishimangira ibyaha abo mu Muryango wa Tsisekedi bashinjwa ko bakoze mu bihe bitandukanye. 

Ibyo bimenyetso harimo ibyakusanyiwe guhera muri Nyakanga 2025 n’abayobozi b’Imirango itegamiye kuri Leta yakoreraga i Katanga ndetse n’abahoze ari abayobozi b’ikigo Gécamines ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko ari  Leta ijana ku ijana. 

Ubutabera bw’u Bubiligi buhamya ko bufite ububasha busesuye kubera ko abakurikiranwa bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi nubwo ibyaha bakekwaho byakorewe hanze yabwo. 

Perezida Tshisekedi ngo aracyategereje ibisobanuro ku byafashwe mu isakwa

Perezida Tshisekedi yanenze uburyo ubutabera bw’u Bubiligi bwakoreshejwemo isaka, avuga ko kugeza ubu atarabona ibisobanuro birambuye ku byafashwe mu gihe cy’uko gusaka abagize umuryango we.

Yavuze ko mu gihe umuntu afashwe afite ibiyobyabwenge, inzego zibishinzwe zitangaza ingano yabyo, ariko ko ku byerekeye ugusakwa k’umuryango we, nta makuru arambuye aratangazwa.

Ati: “Kugeza uyu munsi ndacyategereje. Nk’uko mubizi, iyo umuntu afashwe afite ibiyobyabwenge, urugero, bahita batangaza ko yafatanwe ibilo runaka. Iyo habaye gusaka, batangaza ko ahantu runaka habonetse miliyoni runaka cyangwa ikindi kintu. Nanjye ndacyategereje.”

Mbere yo guhura n’Abanyekongo baba mu Burusiya, Tshisekedi yari yagiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin, amusaba ko u Burusiya bwashyigikira RDC mu gushaka amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Yavuze ko RDC yifuza ko u Burusiya buyifasha mu gushaka umuti w’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwayo. Ati: “Turifuza ko u Burusiya bwadufasha mu gushaka amahoro.”

Yagaragaje ko nubwo ibiganiro by’amahoro byatangijwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Doha muri Qatar, kugeza ubu bitarageza ku musaruro ufatika.

Yanenze ko hakenewe uruhare rw’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye kugira ngo hashyirwe mu bikorwa Umwanzuro wa 2773, usaba ko ingabo z’amahanga, ku butaka bwa Congo, agashinja n’u Rwanda kuba rufiteyo ingabo. 

Yanasabye ko manda y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (MONUSCO) yongerwa, kuko yari iteganyijwe kurangira ku wa 20 Ukuboza 2026. 

Ku rundi ruhande, Perezida Putin yashimangiye akamaro k’ibiganiro bishingiye ku bwizerane hagati y’ibihugu, no ku kwita ku nyungu zemewe z’impande zose.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA