Tshisekedi yasabwe gusenya FDLR na Wazalendo nk’ipfundo ry’amahoro
Politiki

Tshisekedi yasabwe gusenya FDLR na Wazalendo nk’ipfundo ry’amahoro

Imvaho Nshya

February 6, 2026

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yasabwe gufata ingamba zifatika kandi zihamye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR n’uwa Wazalendo, nk’ishingiro ry’umutekano n’amahoro arambye mu gihugu cye no mu Karere kose.

Perezida Tshisekedi ari muri Amerika kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano wa dipolomasi hagati ya Washington na Kinshasa, no kuganira ku ngingo z’ingenzi zirimo umutekano, ubukungu n’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku wa Gatatu tariki ya 04 Gashyantare 2026, ni bwo Tshisekedi yakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, aho yagiranye ibiganiro byimbitse n’Abasenateri bakuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga Senateri Jim Risch uyobora iyi Komisiyo, afatanyije na Senateri Jeanne Shaheen.

Jim Risch na Jeanne Shaheen bongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufata ingamba ku bantu cyangwa inzego zaba zica amasezerano, mu rwego rwo gukumira isubira inyuma ry’amahoro no kwirinda ko amakosa yakongera kuba.

Abasenateri Risch na Shaheen bagaragarije Perezida Tshisekedi ko amahoro arambye atagerwaho mu gihe RDC itarafata icyemezo gikomeye cyo kurandura iyo mitwe yitwaje intwaro.

Umwe muri bo yagize ati: “Kugira ngo habeho umutekano urambye, RDC igomba kugira uruhare rwayo mu kugabanya umwuka w’intambara, ifata ingamba zihamye zo kurwanya FDLR n’imitwe ya Wazalendo ikomeje kubangamira umutekano n’imibereho y’abaturage.”

Tariki ya 04 Gashyantare 2025, Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ni bwo bemeje ku mugaragaro amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi i Washington mu kwezi kwa Kamena 2025.

Aya masezerano ateganya ko Kinshasa igomba gusenya burundu umutwe w’abajenosideri ba FDLR, bamaze igihe bagirana imikoranire n’ingabo za Leta, mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwari rwarafashe.

Raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zasohotse mu mpera z’umwaka ushize, zagaragaje ko Leta ya Congo ikomeje gukorana na FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo mu ntambara irimo ihanganisha ingabo za FARDC n’umutwe wa AFC/M23, ibintu Amerika ifata nk’inzitizi ikomeye ku mahoro arambye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA