Tugomba kurwanya ubucuruzi bw’abantu- Minisitiri Amb. Nkulikiyinka
umutekano

Tugomba kurwanya ubucuruzi bw’abantu- Minisitiri Amb. Nkulikiyinka

HITIMANA SERVAND

November 30, 2025

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Nkulikiyinka Christine, yasabye ubufatanye abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bwo kurwanya ubucuruzi bw’abantu, kuko uretse no kuba hari abacuruzwa mu mahanga hari n’abacuruzwa imbere mu Gihugu.

Minisitiri Amb. Nkulikiyinka avuga ko buri muturage akwiye kugira amakuru kuri iki kibazo kugira ngo umubare w’abizezwa ibitangaza nyamara hagamijwe kubacuruza ugabanyuke.

Ati: “Hari abenshi bacuruzwa batabyiteguye ahubwo babeshywe ko hari indi mirimo myiza bajyanywemo, nyamara nyuma bakisanga aho batakibashije kwikura. Hari abajyanwa bizezwa akazi keza, bakajyanwa mu bikorwa by’ubusambanyi, amashusho y’urukozasoni, imirimo y’agahato cyangwa gukurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri.”

Akomeza avuga ko ucuruza ry’abantu ridakorerwa hanze y’Igihugu gusa ko ahubwo warisanga no mu bikorwa bitandukanye by’imbere mu Gihugu.

Ati: “Ntabwo abacuruzwa ari abambukijwe imipaka gusa. Hari abagira utubari bakoresha ni abakobwa, aho abaje kubashakira ibikorwa by’ubusambanyi bavugana na ba nyiri utubari bakishyurwa hanyuma bakaza gusaguriraho make kuri ba b’abakobwa. Ibi na byo ni ubucuruzi bw’abantu kandi ni ibyo kurwanywa.”

Mu kiganiro yagejeje ku baturage b’i Gatsibo, yasabye ko buri wese yagira amakuru kuri ibi bikorwa ndetse ubonye igisa n’icuruzwa ry’abantu wese agatanga amakuru ku buyobozi n’Inzego z’umutekano.

Ati: “Turakora ibishoboka ngo buri muturarwanda amenye ububi n’imiterere y’iki kibazo, hanyuma tubone uko tucyirinda. Ikindi ni uko aho ubonye amakuru yabakora ibikorwa nk’ibi ukwiye guhita imenyesha inzego z’umutekano kugira ngo harokorwe abacuruzwa muri ubu buryo ndetse aba ikora hagamijwe inyungu zabo bakurikiranwe n’amategeko.”

Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorerwa abagore buza ku isonga, aho 77.68% by’abacuruzwa ari abagore n’abakobwa. Arabie Saoudite ni cyo gihugu cyakira abantu benshi bacuruzwa bavuye mu Rwanda, bangana na 38,55%. kigakurikirwa na Uganda yakira abantu 37,35% mu gihe Kenya iza ku mwanya wa gatatu yakira abantu 7,23%.

U Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zigamije gukumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, birimo gushyiraho itegeko rihana ibyo byaha, gutoza inzego zirimo iz’umutekano ku miterere y’ibyaha byo kugurisha abantu n’ibindi byambukiranya imipaka ndetse no gukora ubukangura bugamije kwamagana ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA